Uburyo guhanga imirimo mishya ari inkingi y'iterambere rirambye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amezi atandatu arangije amashuri, ibintu byatangiye guhinduka. Iminsi myinshi y'ubushomeri, ababyeyi batakimuha amafaranga y'impamba, ubusabe bw'akazi budasubizwa n'ibindi bibazo, byamuteye kwiheba.

Umunsi umwe, arimo ashyashyana mu turimo two mu rugo na radiyo ivugira hejuru, yumva ubutumwa bugenewe urubyiruko rudafite akazi, ruhamagarwa kwitabira ihuriro rya JobNet. Mu gitondo cyo ku munsi ukurikira, Mukamana yabyutse kare, aritegura yitabira iryo huriro.

Ahageze, gukubita amaso urubyiruko bagenzi be, bahuje ibibazo nyamara basa n'abagifite icyizere cyo kubona akazi cyangwa kwihangira imirimo, byaramufashije cyane.

Ariko igikomeye kurusha ibindi, Mukamana ari mu banyamahirwe batahanye akazi uwo munsi. Atangira urugendo rwuzuyemo icyizere n'amahirwe mashya, yinjira mu Banyarwanda bafite ibyo binjiza, bagasora, bakubaka Igihugu.

Ushobora kuba nawe uri mu bushomeri, ubumazemo igihe runaka, ukaba utangiye kwiheba. Ese wari uzi ko kimwe mu byo Guverinoma y'u Rwanda ishyize imbere mu gahunda yo Guverinoma yo kwihutisha Iterambere, NST-2, harimo guhanga imirimo mishya?

Dore bimwe mu byerekana impamvu guhanga imirimo mishya ari ingenzi ku kugera ku Cyerekezo 2050 na gushyira mu bikorwa gahunda ya NST-2 mu kuzamura ubukungu bw'u Rwanda.

1️. Gukemura ikibazo cy'ubushomeri: Guha akazi urubyiruko n'abaturage batarabona imirimo bifasha kugabanya ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko ari rwo rugize igice kinini cy'abaturage.

2️. Kongera umusaruro w'ubukungu (GDP): Imirimo mishya izana umusaruro mu nzego zitandukanye z'ubukungu, bikazamura iterambere ry'igihugu.

3️. Guhanga udushya: Abantu benshi bari mu mirimo bafite amahirwe yo gutekereza ku mishinga mishya no guhanga udushya, bigatuma igihugu gitera imbere mu ikoranabuhanga no mu zindi nzego.

4️. Kwagura isoko ry'imbere mu Gihugu: Imirimo mishya ituma abantu babona amafaranga yo gukoresha, bityo bagatanga umusanzu mu bucuruzi n'ubukungu bw'imbere mu Gihugu.

5️. Kwinjiza imisoro: Abakora n'abafite ibikorwa by'ubucuruzi batanga imisoro, bigatuma Igihugu kibona ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda z'iterambere.

6️. Kuzamura imibereho y'abaturage: Imirimo itanga ubushobozi bwo kwita ku mibereho myiza y'abaturage, harimo kubona ibyangombwa by'ibanze nk'ubuvuzi, uburezi n'ibindi.

7️. Kugera ku iterambere rirambye: Imirimo ihamye kandi irengera ibidukikije ifasha kubaka ubukungu burambye.

8. Guteza imbere ubuhanzi n'impano: Imirimo mishya ishingiye ku buhanzi n'ubugeni, iha agaciro ibihangano, bigatunga ababikora kandi bigatanga akazi ku bandi.

9️. Guteza imbere inganda n'urwego rw'abikorera: Imirimo mishya ishingiye ku nganda n'urwego rw'abikorera, ibi bikurura abashoramari b'ingeri zose, bikongera umusaruro w'Igihugu kandi bigateza imbere imibereho y'abaturage ku buryo bugaragara.

10. Kwihutisha intego z'Icyerekezo 2050: Iterambere ry'ubukungu ririmo guhanga imirimo, ni imwe mu nkingi z'ingenzi mu kugera ku ntego z'Icyerekezo cy'Iterambere cya 2050, aho u Rwanda ruzaba rufite ubukungu buhamye n'imibereho myiza y'abaturage.

Izi mpamvu n'izindi zitandukanye, ni zo zituma Umujyi wa Kigali utegura Ihuriro JobNet, rihuza abashaka imirimo n'abayitanga, ndetse hakanamurikwa amahirwe yo guhanga imirimo hakoreshejwe ubushobozi buke.

Muri iri huriro, abaryitabira bagira amahirwe yo kumenyana n'abandi, kubona umwirondoro w'ibigo bifuza kuzakorana na byo, cyangwa se abafite ubumenyi ku mirimo bifuza kuzahanga, hanyuma bagahugurwa, cyangwa bakarangirwa inzira bazanyuramo.

Kuva JobNet yatangira gutegurwa mu 2014, abayitabiriye bagera ku 4.176 babonye akazi gahoraho, abagera ku 5.080 babonye akazi kadahoraho, naho abagera ku 10.741 babonye amahugurwa muri gahunda zinyuranye zo kwihangira imirimo.

Uretse gutegura JobNet, Umujyi wa Kigali ukora n'ibindi bikorwa bitandukanye bigamije guhanga imirimo no gutanga amahirwe yo kwihangira imirimo, birimo kubaka ibikorwaremezo n'imihanda, gukora imishinga yo kuvugurura imiturire y'akajagari no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali hashyirwa imbere politiki idaheza, kwita ku isuku n'umutekano no kureshya abashoramari.

Hari kandi gutanga igishoro giciriritse ku matsinda amwe n'amwe y'abafite ubushobozi buke, kongerera ubumenyi abibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, guhuza ba rwiyemezamirimo bato n'ibigo by'ishoramari n'ibindi.

Mu 2025, Umujyi wa Kigali uzakomeza gushyira imbaraga muri iyi gahunda yo guhanga imirimo, kwerekana aho amahirwe ari, ndetse no guhuza abashaka imirimo n'abayitanga

Binyuze muri JobNet, urubyiruko rufashwa kubona akazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-guhanga-imirimo-mishya-ari-inkingi-y-iterambere-rirambye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)