Ibi bibazo birimo imikorere itaranozwa mu bijyanye no kwegereza ubuyobozi abaturage, kudahuza ibikorwa hagati y'inzego zitandukanye, ibura ry'amikoro, kutagira amakuru ahagije kandi yizewe, ndetse n'ubushobozi buke mu nzego z'ibanze.
Yabigarutseho ku wa 11 Ukuboza 2024, mu mahugurwa agamije gufasha inzego z'ibanze gusobanukirwa intego z'iterambere rirambye [SDGs], no kumva uruhare rwabo mu kuzishyira mu bikorwa.
Azamara iminsi itatu, aho biteganyijwe ko azitabirwa n'abagize ihuriro RALGA bari hagati ya 40-50 biganjemo abashinzwe igenamigambi ry'uturere.
Imibare y'Umuryango w'Abibumbye igaragaza ko hari icyuho gikomeye mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye [SDGs], aho gusa 17% byazo arizo ziri mu nzira yo kugerwaho neza.
Nyuma ya Covid-19, ubukene n'inzara byariyongereye cyane ku Isi, bihungabanya intambwe yari imaze guterwa mu kurandura ubukene no kuzamura imibereho myiza y'abaturage. Uko ibintu bihagaze ubu, hakenewe ingamba zihutirwa kandi zifatika kugira ngo izi ntego zigerweho mu gihe cyagenwe.
Habimana Dominique yavuze ko uretse ibibazo bikigaragara bizitira uruhare rw'inzego z'ibanze mu Rwanda, hari ibindi birimo izamuka ry'ibiciro, intambara, indwara n'ibyorezo n'ibindi.
Ati 'Turi mu murongo mwiza, ariko haracyakenewe gushyiramo imbaraga. Aya mahugurwa aziye igihe kubera ko turi kwinjira muri NST2, uturere dutangiye gutegura ingamba zo gushyira mu bikorwa. Ni igihe cyiza cyo guhuza igenamigambi n'intego z'iterambere rirambye.'
Habimana yavuze ko n'uruhare rw'umuturage mu bijyanye no gusobanukirwa iby'izi ntego rukwiye kugira ngo zizagerweho byoroshye.
Itegurwa ry'Icyerekezo 2050 ryashingiye kuri gahunda z'ibikorwa by'iterambere biteganyijwe ku rwego rw'Isi n'urw'Akarere u Rwanda ruherereyemo hagamijwe guhuza intego n'ibipimo bikubiye muri izo gahunda.
Muri izo gahunda harimo n'Intego z'Iterambere Rirambye [SDGs]. Urugero ni nko mu rwego rw'ubuzima aho u Rwanda rwiyemeje kugabanya umubare w'ababyeyi bapfa babyara, uw'abana bapfa bavuka, uw'abana bari munsi y'umwaka umwe n'abana bari munsi y'imyaka itanu bapfa ukagera ku bipimo biboneka mu bihugu byateye imbere, ukagabanyukaho hagati ya 70% na 90%.
Umuyobozi w'Ishami ry'Igenamigambi mu Karere ka Ngororero, Birorimana Jean Paul, akanaba Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abashinzwe Igenamigambi mu turere, yakomoje ku bibazo bituma aka karere kadashyira mu bikorwa intego zako.
Ati 'Cyane cyane bishingiye ku biza kuko muri iyi myaka ishize twahuye n'ibiza bikomeye ku buryo byasubije inyuma imbaraga nyinshi twakoresheje nko mu bikorwaremezo bigasaba ko Akarere gashaka ingengo y'imari yihariye bikabangamira yayindi iba yateganyijwe mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage, gukemura ubukene no kurwanya inzara n'ibindi bibazo,'
'Icyangombwa ni uguhuza ibikorwa, kugira igenamugambi rinoze kandi rishingiye ku baturage kandi rihuza abafatanyabikorwa bose, ubushobozi buhari bugakoreshwa neza hakazamurwa imibereho myiza y'abaturage.'
Intego z'iterambere rirambye zivuga ko mu 2030 hazaba haranduwe ubukene, inzara, abaturage bafite ubuzima bwiza n'imibereho myiza, uburezi bufite ireme, uburinganire n'ubwuzuzanye byaragezweho.
Zivuga ko abaturage bose bazaba bafite amazi meza n'isukura, bagerwaho n'amashanyarazi, iterambere ry'ubukungu, inganda, guhanga udushya n'ibikorwaremezo, ubusumbane bwagabanyijwe, imijyi imeze neza, umusaruro wiyongereye n'ibindi.
Amafoto: Munyemana Isaac