Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye ku wa 13 Ukuboza 2024. Abazihawe ni abanyeshuri 707 basoje amasomo y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, 248 basoje amasomo y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, na 232 basoje amasomo muri ULK Polytechnic Insitute.
Umuyobozi wa Kaminuza yigenga ya Kigali, Dr. Cyprien Sikubwabo, yavuze ko abanyeshuri 955 biga muri ULK ishami rya Kigali bigishijwe ibirimo ubumenyi kuri mudasobwa (Computer Science), Amategeko, Development Studies, International Studies, Ubukungu, Ibaruramari n'andi.
Mu barangije amasomo y'icyiciro cya kabiri, 588 bangana na 59.6% ni abagore n'abakobwa, mu gihe abandi 397 ari abagabo.
Dr. Sikubwabo yavuze ko "Ibi byerekana ubushake bw'abagore mu burezi bwo ku rwego rwa kaminuza."
Yongeyeho ko iyi kaminuza iri gukurura abanyamahanga, avuga ko bishingiye ku mahoro n'umutekano biri mu Rwanda ndetse n'iterambere rifatika igihugu kimaze kugeraho.
Ati "Tuzakomeza gutanga uburezi buhambaye buhindura Isi, kugira ngo dutume ULK imenyekana nka kaminuza nziza ku isoko mpuzamahanga."
Yanavuze ko ibikorwa byo kubaka amacumbi y'abanyeshuri byarangiye mu Ukwakira 2024.
Ati "Ubu amacumbi ashobora kwakira abanyeshuri bagera kuri 1200. Aya macumbi ni intambwe ikomeye mu guteza imbere uburezi bufite ireme muri ULK, kuko atuma abanyeshuri batura ahantu heza, bikabafasha kwisanga muri kaminuza."
Umuyobozi w'Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya ULK Polytechnic Institute, Eng. Musabyimana Jean Pierre, yashimiye abanyeshuri basoje amasomo ku mbaraga n'ubwitange bakoresheje.
Ati 'Uyu munsi turishimira intambwe y'ingenzi mu buzima ku banyeshuri basoje amasomo y'umwaka wa 2023/2024. Ibi ni ikimenyetso cy'imbaraga mwashyizemo n'uruhare rw'ababashyigikiye mu rugendo rwanyu.'
Yanashimangiye ko ULK Polytechnic Institute ikomeje kwagura amahirwe y'abanyeshuri binyuze mu gushyiraho porogaramu nshya y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by'ikoranabuhanga (Bachelor of Technology) no gushora imari mu bikorwaremezo birimo laboratwari zigezweho.
Prof. Dr Rwigamba Balinda washinze ULK na ULK Polytechnic Institute, yavuze ko iyi kaminuza imaze gushyira ku isoko abarenga 41,145 bize amasomo atandukanye, ashimangira ko ari intambwe nziza imaze guterwa.
Yagiriye inama abarangije amasomo gukomeza gukarishya ubumenyi bwabo binyuze mu gusoma ibitabo n'ibindi.
Ati "Mukomeze mukarishye ubumenyi bwanyu. Ndashaka abarangije mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, kugira ngo nimwifuza gukomereza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, muzakomereze muri ULK."
Prof. Dr Rwigamba yavuze ko ari ingenzi kugira indangagaciro nziza kuko iyo ziyongereye ku bumenyi, bituma umuntu yigirira akamaro akanakagirira igihugu.
Ati 'Mujye mwibaza muti ni iki nakora, kugira ngo mfashe abandi? Muzaba icyo muri kwitoza kuba uyu munsi."
Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Igihugu y'Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr Mukankomeje Rose, yashimye ubuyobozi bwa ULK bwabimburiye abandi mu gushinga kaminuza yigenga, ubu bakaba bari ku isonga mu kugira abanyamahanga benshi.
Yasabye abarangije kwiga gukoresha neza ubumenyi n'ubushobozi bungukiye muri ULK, bagatanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete bagiyemo.