Umugabo cyangwa Umugore? Ninde usambana kurusha undi? #Rwanda #RwOT

webrwanda
0

 



Igisubizo kuri iki kibazo cyoroshye gusubiza. Hakoreshejwe imibare. Tufate urugero rw'abagabo Ijana, n'abagore ijana. muri abo bagabo ijana tuvuge ko 50% muri bo basambana. Bibaye ko buri mugabo asambana n'umugore umwe umwe, utandkanye n'undi, wacyeka ko ijanisha ari 50% ku bagabo na 50% ku ijana ku bagore. 

Gusa mu buzima busanzwe si uko bikora. Kuko usanga umugore umwe cyangwa babiri bashobora gusambana n'abagabo barenze icumi mu gihe umugabo umwe cyangwa babiri biragoye ko yahaza abagore barenze umubare runaka. Ubwo tugendeye kuri urwo rugero twavuze haruguru abo bagabo 50 bashobora kuba basambana bose n'abagore batarenze batanu muri abo 100 bavuzwe. Ukurikije iryo janisha, igisubizo ku kibazo ; ari abagore cyangwa abagabo abasambana cyane usanga ari abagabo.





N'ubwo twacurika uko twatangiye tukavuga ko muri abo bagore ijana harimo 50 basambana. Icyo gihe n'ubwo buri mugore yaba afite uwe umwe umwe umugabo byahwanya na 50% ku bagore na 50% cyangwa hejuru ku bagabo kuku abagore nibo bafite ubushobozi bwo kugira abagabo benshi basambana mu gihe gito runaka kurusha abagabo.

Ibi bivuze iki rero? Bitewe n'uko ureba iki kibazo ushobora gusanga ku isi hari agatsiko k'abagore, basambana n'abagabo benshi kurusha uko haba haragatsiko k'abagabo gasambanya abagore benshi. Wabifata kumwe cyangwa ukundi igisubizo nta gushidikanya Abagabo basambana cyane kurusha abagore.



Indi mibare wamenya kubijanye n'ubusambanyi mu bashakanye:

1) Kubijyanye n'imyemerere

Imibare igaragaza ko abagabo bitabira insengero buri cyumweru nibo basambana gacye gashoboka , bivuze ko idini ifite uruhare runini mu gukumira ubusambanyi yaba mu bagabo cyangwa abagore.




2) Ikijanye n'imyaka ku bagabo n'abagore :



Iyi chart iri hejuru igaragaza ko abagore basambana cyane hagati y'imyaka 18 kugeza 29, iyo mibare n'ubwo ikomeza kwiyongera mu myaka ya za 30, ariko iguma iri munsi y'umubare ku bagabo.

3) Kubijanye n'imyemerere mu bya politiki



Iyi mibare iri hejuru igaragaza ko abafite imyemerere ya politiki y'aba democrate ari bo basambana cyane kurusha abandi muri Amerika.

4) Kubijanye n'amashuri n'imyigire

Abagabo barangije kaminuza nibo basambana cyane kurusha abagarukiye muri mashuri abanza cyangwa ayisumbuye





Inkuru yanditswe na : Shakira Abdul Beyonce Karim 

hifashishijwe urubuga : 

https://ifstudies.org/blog/who-cheats-more-the-demographics-of-cheating-in-america



Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)