Umukobwa wabwiwe nabi na se bikamukurikira mu Rushako (Igice cya 1) #RwOT #Rwanda

webrwanda
0



Iyi nkuru ibabaje yabayeho muri kimwe mu bihugu by'abaturanyi. Hari umwana w'umukobwa uzi ubwenge wari ukirangiza amashuri ya secondaire. Akirangiza agira icyifuzo gikomeye cyo guhita akorera amafaranga. Gusa kuri Se si uko yabibonaga, amusaba kwihangana ko amafaranga araba ayakorera gusa akabanza akarangiza kaminuza.

Gusa uyu mwana w'umukobwa yanga kumvira se. Atsembarara kugushakisha akazi ngo akorere amafaranga. Aza kubona akazi muri company akarangiwe n'umusore w'umu Rasta, baza gukorana akajya ataha bwije cyane kuburyo byarakazaga Ise cyane.

Umunsi umwe atashye Ise baratongana, amubaza impamvu atashye ayo masaha ni uko umukobwa nawe aho guca bugufi akomeza azamuka; Kubera umujinya mwinshi se aza kumubwira amagambo akomeye ati "Ntacyo Umaze"

Umukobwa y'umvishe ibyo agahinda kamubana kenshi. Akomeza kugendera kuri ayo magambo mu myaka yakurikiyeho. Agezeaho ahitamo kuva no mugihugu ajya mu kindi gushakirayo akazi kure ya papa we.

Agezeyo, ubuzima nibwamworohera. N'ubwo yaje kubona akazi , ubuzima bwo mu mahanga buramusharira cyane n'ako kazi arakabura ageraho abura n'amafaranga na makeya yo kugura icyo kurya. Nibyagarukiraho kuko, ajya kubura ako kazi yari afite umukoresha we aho yakoreraga yaje kumusaba ko basambana, mbere y'uko amwirukana muri ako kazi.

Amahitamo akomeza kuyabura, kubera kwanga gutaha. y'ibaza ni ataha ko byaba ari igisebo imbere ya se, asigaye aho naho ubuzima bukomeza kurushaho kuba bubi. abura amahitamo. Hari umusore umwe wamuteretaga mu gihe yari agikorera kuri iyo hoteri.niwe waje kumucumbikira iminsi mike mu gihe inzu yakodeshaga bayimwirukanyemo atakibasha kuyishura. Muri iyo minsi arwara mararia y'imisaraba hafi 4, yari imuhitanye uwo musore amujyana kwa muganga, amugurira n'imiti imuvura ni uko ararusimbuka kuko na faranga na rimwe yari asigaranye byari gutuma aikira iyo rwara. 

Uwo musore babanaga akajya amubaza amakuru ku buzima bwe, umukobwa akamubeshya mu buryo bugaragara. Uko amubajije amubeshya amubeshya. N' uwo mugiraneza atangira kurambirwa imyifatire idasobanutse y'uwo mukobwa. Hari igihe yamubazaga ese iwanyu mubanye neza? Akambeshya ati , Yego tubanye neza. Yamubaza ati, ese iwanyu mufite Amafaranga? Umukobwa ati yego, yamubaza ati ese kuki batagufasha? Umukobwa ati nabwo nshaka "kubastressa". Umuhngu yabona ubuzima bubi uwo mukobwa abayemo, bikamucanga agatekereza. "Ese ko avuga ko adashaka gustressa abiwabo? Kandi avuga ko ari abakire, babanye neza? Akaba ari jewe ashaka guturaho ibibazo byose ni kuki?" Bikamucanga.  Hari igihe batahanaga bahura n'imodoka ya wa mu boss washaktse kumusambanya akabona umukobwa agize amasoni arihishe ngo batamubona. 

Ikindi gihe, umusore yagiye mu ruzinduko rwa kazi, umukobwa amwandikira ati ngo ndatwite, kandi amubeshya. Avuye muri urwo ruzinduko atashye ashaka kumujyana kwa muganga ngo bamupime ni uko umukobwa kumubwira ati nakubeshyaga, nagirango ndebe niba mugihe naba ntwite inda yawe utanyihakana. Umusore atekereza kuri uwo muco wo kubeshya uwo mukobwa afite asanga bigoye kubana n'umuntu nkuwo udafiteho habe n'inkuru n'imwe yimpamo ku buzima bwe, amusaba ko batandukana agasubira iwabo.

Aho gusubira iwabo, uwo mukobwa yaje kujya kubana na wa musore mu Rasta bigeze gukorana. Nawe wari warahunze igihugu cyabo baza muri icyo ngicyo cy'abaturanyi. Babana mu buryo budasobanutse, gusa nabyo byaje kwanga kuko umu Rasta nawe yari umukene adafite ayamutunga hamwe nayatunga uwo babanaga.

Amaherezo, imahanga bikomeje kwanga afata inzira asubira kwa data. Asubiyeyo Yakiranwa urugwiro n'urukundo. Icyo atari azi ni uko muri izo ngendo zose yakoze abana n'abasore muri we ya nda yiyaturiye koko yari imaze kugeramo. Atwite kandi atabizi.


Yanditswe na : Mike Sebatigita








Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)