Biteganyijwe ko Siphiwe Masete wavukiye mu gace ka Phalaborwa mu Ntara ya Limpopo azatangira inshingano nshya ku wa 01 Mutarama 2025.
Masete wahawe inshingano zo kuyobora iyi hoteli iri mu zikomeye mu Rwanda, si mushya mu bijyanye n'amahoteli, kuko abimazemo imyaka irenga 20, bikitegwa ko ubwo bunararibonye azabwifashisha mu gukomeza guteza imbere Park Inn by Radisson Kigali.
Inkuru ya Siphiwe Masete ijyanye n'uko yinjiye muri iyi mirimo, ikora ku mitima ya benshi, ibinagaragaza ko ari umugabo wiyemeje guteza imbere uru rwego aho yakorera hose, bijyanye n'aho yavuye.
Biragoye kumvisha umuntu ko uwahoze akora mu kabare aha abakiliya inzoga ubu ari we ugiye kuyobora imwe muri hoteli zikomeye mu Rwanda no mu Karere.
Siphiwe Masete, yatangiye uyu mwuga ari 'barman' umwe uha abakiliya inzoga muri Protea Hotel Impala Inn muri Afurika y'Epfo, ariko ku bw'umuhate n'ubuhanga yagaragaje, yazamuwe mu ntera uko iminsi yasimburanye muri hoteli za Protea Hotels by Marriott.
Yayoboye muri Protea Hotel Kruger Gate cyangwa Tambo Airport Transit Hotel, ayobora muri Protea Hotel Roodepoort no muri Protea Hotel Hatfield, hoteli zikomeye muri Afurika.
Umwanya w'umuyobozi mukuru wa hoteli runaka wa mbere yawubonye mu 2011. Mu 2022 Masete yayoboye Hazyview Cabanas Resort and Spa. Nyuma y'aho abona umwanya ukomeye muri Tripod Hotel Owerri yo muri Nigeria.
Mbere yo guhabwa imirimo muri Park Inn by Radisson Kigali, Masete yari Umuyobozi Mukuru wa ANEW Hotels y'i Johannesburg muri Afurika y'Epfo.
Masete kandi yaranaminuje kuko afite impamyabumenyi mu bijyanye n'inozabubanyi yakuye muri Kaminuza ya Afurika y'Epfo n'indi y'ijyanye n'amahoteli no kwakira abantu yakuye muri Wits Technikon, kimwe mu bigo bya University of Johannesburg.
Ubwo bunararibonye n'ubumenyi yakuye mu ishuri ni byo bimugira umuntu w'inzobere mu buyobozi no guteza imbere imishinga igamije gutanga serivisi zinoze, ari na byo yitezweho muri Park Inn by Radisson Kigali.
Ubwo yavugaga ku mwanya yahawe yagize ati 'Umwanya nahawe muri Park Inn by Radisson Kigali ni amahirwe akomeye mu buzima bwanjye. Niteguye gukorana n'abakozi b'iyi hoteli dukorera hamwe kugira ngo dukomeze gutanga serivisi nziza ku batugana no gufatanya mu gukomeza kugira Kigali umujyi w'ubukerarugendo.'
Park Inn by Radisson Kigali itanga serivisi zitandukanye, iz'amafunguro, ibyumba by'inama n'ibindi bitandukanye bifasha uyiganye kugenda anyuzwe.
Iyi hoteli irebererwa na Radisson Hotel Group, ifite ibyumba 161 bigezweho birimo internet n'ibindi bitandukanye umukiliya akenera, Live Inn Room Restaurant yayo igakundirwa amafunguro atandukanye agezweho itanga.