Umunyamakuru Habababyeyi wakoreraga TV10 yashyinguwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyamakuru yapfuye urupfu rutunguranye kuko yajyanwe kwa muganga ari muri koma birangira ahasize ubuzima ku munsi wakurikiyeho.

Habababyeyi yitabye Imana yari afite ubukwe ku wa tariki 26 Ukuboza 2024.

Umuhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024, igitambo cya Misa yo kumusengera no kumusezeraho cyabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ni nyuma yaho umuryango, inshuti n'abavandimwe bamusezeyeho iwe mu rugo ku Mumena, i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali.

Mu buhamya bw'abagize umuryango we, bavuze ko abaganga basanze Habababyeyi Pascal afite ikibazo cy'amaraso atagera neza mu mutima n'ibihaha birimo amaraso.

Mushiki wa nyakwigendera yavuze ko kugeza ubu batamenya indwara mu by'ukuri yahitanye musaza we.

Yongeyeho ko Habababyeyi asize umugore biteguraga kubyarana imfura agasaba abantu babanye na we kumuba hafi.

Nyina yavuze ko yari umujyanama we mukuru.

Habababyeyi yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024 nyuma y'uburwayi bw'igihe gito.

Yari azwi cyane cyane mu kiganiro cyo kuri TV10 gisesengura amakuru aba yasohotse mu bitangazamakuru, akaba yari n'umukozi w'ibitaro bya CHUK.

Bamwe mu banyamakuru bakoranye na we bamufata nk'umuntu wari imfura kandi witanga mu byo akora.

Nyuma ya Misa yo kumusabira, yahise ajyanwa gushyingurwa i Rusororo
Abamuzi bamuvuga nk'umuntu wari imfura, umuhanga kandi witanga
Igitambo cya Misa cyo kumusabira no kumusezeraho cyabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamakuru-habababyeyi-wakoreraga-tele10-group-yashyinguwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)