Umuraperi Thomson washakaga kuyobora u Rwanda... - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Ni ibitaramo avuga ko azageza mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, kuko ku wa 4 Mutarama 2025 azataramira mu Mujyi wa Rubavu, akomereze mu Mujyi wa Musanze ku wa 18 Mutarama 2025, azataramira i Muhanga ku wa 1 Gashyantare 2025, ni mu gihe mu Mujyi wa Kigali azahataramira ku wa 15 Gashyantare 2025. 

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Thomson yavuze ko ibi bitaramo azaba abishyigikiwemo na mugenzi we Fica Magic nawe uzaba amurika Album ye nshya yise 'Umugisha', ndetse bazataramana n'itsinda rya The Same ryamamaye cyane mu Mujyi wa Gisenyi.

Ati 'Ni byo koko ni Album yanjye ya Gatatu ngiye kumurika. Ariko nk'uko bigaragara mu nteguza y'iki gitaramo ntabwo nzayimurika njyenyine, hari undi muhanzi witwa Fica Magic, nawe azamurika Album ya Gatatu, niyo mpamvu kuri 'Affiche' hariho 3 gukaba 2 (3x2), ni ukuvuga ni Album ya Gatatu azaba amurika, nanjye ni album ya Gatatu nzabamurika.'

Thomson yavuze ko kuri Album ye ya Gatatu yakoranyeho indirimbo n'abahanzi barimo nka Fica Magic, Fizzo Menson, Otim, Vicky the Creator ndetse na korali imwe yo ku ishuri asanzwe abereye umuyobozi.

Ati 'Iriya korali twakoranye indirimbo twise 'Amahitamo', ni indirimbo bamfashije kugirango tuyitunganye, isohoke imeze neza. Harimo amajwii yabo, baramfashije cyane.'

Uyu mugabo yavuze ko mu kumurika iyi Album ashyigikiwe n'abahanzi barimo The Same (Abiru), Racine, Bexx RHB, Lil Chance, Fizzo Mason, Kkilamba King, Maki Derex, Apple Gold, Ish Mubaya, Giso G, Sandre; ni mu gihe bazakorana n'aba Dj barimo Dj Jackson ndetse na Selekta Dady.

Kwinjira muri ibi bitaramo ni ukwishyura amafaranga 5,000 Frw mu myanya isanzwe, n'amafaranga ibihumbi 80 Frw ku meza y'abantu batanu.

Thomson yavuze ko Album ye ifite umwihariko, byatumye ahitamo kuyikorera ibitaramo bine mu rwego rwo kuyimenyekanisha.

Iriho indirimbo 10, inyinshi muri zo zitsa cyane ku gushishikariza urubyiruko 'kwirinda inzira iyo ari yo yose ishobora gutuma batakaza umuco'.

Ati 'Zimwe muri zo harimo n'ingaruka imbuga nkoranyambaga ziri kugira ku rubyiruko nkanjye nsanzwe ndi umurezi, mbana nabo umunsi ku munsi, hari byinshi mbona bishobora kubangisha, hari byinshi mbona bishobora gutuma ahazaza habo hataba heza mu gihe ntagikozwe.

Ni yo mpamvu kuri Album yanjye ya Gatatu ngaruka ku buzima tubayemo bwa buri munsi cyane cyane turwanya impamvu yatuma abato cyangwa se ababyiruka batabona umudendezo bagakwiye kuba babona, binyuze mu bibazengurutse mu is ya nanone.'

Thomson yavuze ko guhitamo gukorana n'itsinda The Same muri ibi bitaramo, ahanini byaturutse ku bushuti basanzwe bafitanye, no kuba 'baremeye kuduherekeza muri uru rugendo rwose'.

Album ye iriho indirimbo nka 'Ubuyobe', 'Isezerano', 'Amahitamo', 'Urarura', 'Umunzani', 'Igitambo' n'izindi zinyuranye.

Kandidatire ya Thomson ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ntiyakiriwe kubera ko atari yujuje ibisabwa. Icyo gihe, yasohoye ibaruwa yavuzemo ko kutagaragara ku rutonde rw'abakandida bemerewe guhatanira Umwanya w'Umukuru w'Igihugu byatewe n'inenge zagaragaye mu byangombwa yatanze.

Ati "Kuba ntabashije kuza ku rutonde rw'agateganyo rw'abaahtanira kuba Umukuru w'Igihugu nk'uko byagaragajwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) byaturutse ku nenge zagaragajwe na NEC zishingiye ku kuba ntarabashije kwigira mu turere twose nkanjye ubwanjye, ahubwo hakabaho gutuma abasinyishiriza kubera inshingano z'akazi ka buri munsi nsanganwe."

Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi w'Ishuri, Hope Technical Secondary School mu Murenge wa Gisenyi, azwi cyane mu muziki binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Malaika', 'Yaratwimanye' n'izindi.

Muri Nyakanga 2023, uyu mugabo yavuzwe cyane mu itangazamakuru, nyuma y'uko ashyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri n'inzu ifasha abahanzi ya 'P Promoters.'

Iyi 'Label' yari isanzwe ifasha bagenzi be barimo M1 ndetse n'umuraperi Papa Cyangwe. Ni inzu yashinzwe n'umunyamakuru Ndahiro Valens usanzwe ukorera Televiziyo.

Ndahiro Valens aherutse kubwira InyaRwanda, ko 'Thomson akibarizwa muri Label yanjye, kuko twagiranye amasezerano y'imikoranire mu 2023'. Akomeza ati 'Ni umuraperi mwiza, kandi ufite ibihangano yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye, abantu bamushyigikire.'

Ndahiro avuga ko bahisemo gukorana na Thomson kubera ubutumwa buri mu ndirimbo ze ndetse no 'kuba ari umuhanzi ukorera umuziki hanze ya Kigali'.

Ubwo yashyiraga umukono ku masezerano, Thomson yavuze ko hejuru yo kuba ari umurezi mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Rubavu, urukundo rw'umuziki rwaganje muri we, bituma yiyemeza kuyoboka inganzo yinjirira mu njyana ya Hip Hop.


Thomson yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Album ye Gatatu yise 'Ubuyobe'

Thomson yavuze ko nyinshi mu ndirimbo ze zigaruka ku buzima bwa buri munsi 

Thomson yatangaje ko muri ibi bitaramo bazakorana cyane n'itsinda The Same 

Thomson yavuze ko ibi bitaramo bizagera mu ntara zitandukanye z'u Rwanda 

Thomson yagarutsweho cyane mu itangazamakuru ubwo yatangaga Kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu

KANDA HANO UBASHE KUMVA ZIMWE MU NDIRIMBO ZIGIZE ALBUM NSHYA YA THOMSON

">




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149384/umuraperi-thomson-washakaga-kuyobora-u-rwanda-agiye-kumurika-album-mu-bitaramo-bine-149384.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 18, March 2025