Umuziki mwiza, amafunguro n'ibinyobwa bitandukanye: Uruhisho Century Park ifitiye abakiliya bayo kuri Noheli - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kurushaho gufasha abayigana kuryoherwa n'iminsi mikuru, Century Park Hotel & Residences yateguye ibirori bizatuma abizihiza uyu munsi bazarushaho kuryoherwa.

Iyi hoteli izinjiza abakiliya bayo muri Noheli guhera kuri uyu wa 24 Ukuboza 2024, aho hateguwe ubwoko butandukanye bw'amafunguro muri restaurant yayo.

Zirimo Billy's Bistro ireka indyo mpuzamahanga na Tung Chinese Cuisine imenyerewe ku ndyo z'Abashinwa no muri Aziya muri rusange.

Mu ijoro rya Noheli muri izi restaurant zombi hazategurwa 'buffet' izaba iriho indyo z'ubwoko butandukanye zizafasha abayigana kuryoherwa na Noheli.

Ni 'buffet' abantu bakuru bazishyura ibihumbi 28 Frw naho abana bishyure ibihumbi 18 Frw.

Amafunguro azaherekezwa n'umuziki mwiza uzacurangwa na Cedric Mineur afatanyije na Afrozik Band.

Hazaba hari na chorale izafasha abantu kwinjira muri Noheli mu ndirimbo zinogeye amatwi. Abakunzi b'umuvinyo na bo ntibibagiranye kuko yagabanyijweho 20%.

Ku munsi wa Noheli bizaba ari ibicika kuko kuva ku bana kugeza ku bakuru, bateguriwe ibizatuma bishimira uyu munsi.

Muri restaurant za Century Park Hotel & Residences hazaba hari 'buffet' y'amafunguro y'ubwoko butandukanye, abantu bakuru bazishyura ibihumbi 28 Frw abana ni ibihumbi 14 Frw.

Amafunguro azaherekezwa n'umuziki mwiza wa Cedric Mineur na Afrozik band.

Haba muri Tung ndetse na Billy's abana bazaba bateguriwe impano zitandukanye bazahabwa na Père Noël, habazaba kandi hari n'imikino izatuma abana barushaho kuryoherwa.

Mu kurushaho gufasha abakiliya kunezerwa kuri Noheli, muri Chillax Lounge ibinyobwa byose bwagabanyirijwe ibiciro.

Champagne n'imivinyo byagabanyijweho 20%, uzagura inzoga zo mu bwoko bwa byeri (beer) esheshatu azajya ahabwa ebyiri z'ubuntu n'ibiryo byose byagabanyijweho 10%.

Ku wa 26 Ukuboza 2024, kuri 'boxing day,' hatekerejweho kuko muri Chillax Lounge hazakorwa igikorwa cyo gushushanya kizwi nka 'Paint& Sip'. Umuntu yishyura ibihumbi 20 Frw agahabwa ibikoresho byo gushushanya n'icyo kunywa.

Ubuyobozi bwa Century Park Hotel & Residences bwavuze ko bwateguye ibi bikorwa byose mu kurushaho kwishimana n'ababagana mu minsi mikuru. Abashaka gufata imyanya mbere bahamagara 0784071792 cyangwa 0782015450.

Uyu ni umwanya mwiza wo kwishimira Noheli hamwe na Century Park Hotel & Residences
Noheli ni igihe cyiza cyo kwishimana n'abawe ubifashishijwemo Century Park Hotel & Residences
Century Park Hotel igiye kwinjiza abakiliya bayo muri Noheli
Abana bateguriwe impano zitandukanye
Abashaka kwishimana kuri Noheli bashyizwe igorora na Century Park Hotel
Hazategurwa buffet z'ibiryo by'ubwoko butandukanye
Hazaba hari ibikinisho bitandukanye by'abana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuziki-mwiza-amafunguro-n-ibinyobwa-bitandukanye-uruhisho-century-park-ifitiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)