Umwalimu yiyahuye kubera gutinda kwishyurwa u... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse umanitse mu giti kiri mu kibuga cya Oxford Secondary School ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ukuboza 2024, mu ijoro ribanziriza umunsi mukuru wa Noheli. Hari amakuru avuga ko uyu mwalimu ashobora kuba yiyahuye.

Amakuru y'ibanze avuga ko urupfu rwa Emmanuel Turyahebwa rushobora kuba rwaratewe no gutinda kwishyurwa umushahara we n'ubuyobozi bw'ishuri, cyane ko yari agitegereje umushahara we mu gihe cy'iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani.

Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Ruhoko Health IV kugira ngo hakorwe isuzuma ry'umubiri (postmortem) mu rwego rwo gukomeza iperereza kuri iki kibazo. Polisi ikomeje gukusanya amakuru kugira ngo hamenyekane impamvu ya nyayo zateye iki gikorwa.

Mwalimu Emmanuel Turyahebwa yasanzwe amanitse mu giti kiri mu kibuga cya Oxford Secondary School, hakaba hakekwa ko yiyahuye kubera gutinda kwishyurwa umushahara


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150062/umwalimu-yiyahuye-kubera-gutinda-kwishyurwa-umushahara-150062.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)