Imashini ya EMC [Electromagnetic Compatibility Monitoring Device] iba ifite ubushobozi bwo gupima imirasire y'ibikoresho byo kwa muganga cyane ibyifashishwa mu kureba mu mubiri w'umuntu.
Imenya ubushobozi bw'ibyo bikoresho hashingiwe ku gihe bimaze bikora ndetse n'igihe bizamara bigifite ubuziranenge bwuzuye.
Iyi mashini yakozwe n'abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda binyuze mu mushinga wari umaze imyaka ibiri ushyirwa mu bikorwa.
Dr. Omar Gatera yavuze ibyo kuzigeza mu bitaro hirya no hino mu gihugu ku wa 23 Ukuboza 2024, ubwo abarimu n'abanyeshuri bamurikaga ibyavuye muri uyu mushinga.
Iyi mashini yitezweho kuzamura umutekano w'abarwayi ndetse n'ibindi bikoresho byo mu bitaro kuko izajya itanga amakuru ahamye agaragaza imikorere y'imashini zikoresha ingufu rukuruzi [Electromagnetic energy], bityo bitume imikorere y'ibitaro muri rusange irushaho kuba myiza.
Dr. Omar Gatera, yagaragaje ko n'ubwo umushinga urangiye, hari gahunda yo kwagura iyi mashini igashyirwa ku rwego rw'izo mu nganda ku buryo mu myaka itanu iri imbere bifuza ko zaba zatangiye kugezwa mu bitaro ngo zikoreshwe.
Ati 'Twakoze iyi mashini kugira ngo bya byuma bidahungabanya ubuzima bw'abantu ndetse bidahungabanya n'imikorere y'ibindi bikoresho bafite kwa muganga bakoresha ku barwayi ndetse no kugereranya igihe ibyo bikoresho bizamara.'
Yakomeje agira ati 'Turifuza ko mu myaka itanu iri mbere twazaba dukorana n'ibitaro hagati ya bitanu n'icumi mu gihe iyi mashini yacu izaba iri ku rwego rwiza. Umuhigo wacu w'iyo myaka itanu nurangira, tuzakomeza gukora ubushakashatsi n'amavugurura kuri iyi mashini kugira ngo ikomeze ishyirwe ku rwego rujyanye n'igihe ari na ko ikwirakwizwa hose mu gihugu.'
Ubu gahunda ikurikiye ni uko Kaminuza y'u Rwanda igiye kugirana amasezerano n'inganda zizakora izi mashini ku bwinshi noneho ikomeze gukorana n'ibitaro mu buryo bwo kuzikwirakwiza.