Urwibutso ababanye na Kabera Erixon warashwe na Polisi ya Canada bamusigaranyeho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigarutseho mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Erixon Kabera yabereye mu Rwanda ari naho yashyinguwe.

Mushiki we uhamya ko bari inshuti magara ndetse basuranaga cyane, yavuze ko atazibagirwa ukuntu mbere y'uko apfa yabanje kumusanga iwe aramuhobera cyane amubwira ko amukunda.

Ati 'Ijambo rya nyuma mfite muri telefone yanjye ryanditseho 'Ndagukunda'. Igihe cyose yakundaga kumbwira ati ndagukunda nanjye nkabimubwira. Usibye urukundo yaranzwe no gutanga, yaratangaga cyane agatanga ibifatika akanitanga, agatanga serivisi, umwanya we.'

Uyu mubyeyi yavuze ko musaza we ubwo bigaga yafashaga abandi bana kujya ku ishuri, abaha ku mafaranga y'ibikoresho n'impamba ababyeyi babageneye.

Murumuna wa Kabera witwa Yves Ikobe yavuze ko mu buzima bwo muri Canada, mukuru we yamubereye umubyeyi amufasha mu bikorwa byinshi.

Yavuze ko Kabera yarashwe na Polisi ya Hamilton kandi ko kuvuga ukuri ku rupfu rwe ari byo bizatuma nta wundi muntu uzongera gukorerwa nk'ibyo mukuru we yakorewe.

Undi muvandimwe we yagaragaje ko Erixon Kabera yapfuye urupfu rudasobanutse ku buryo abantu benshi bahagurutse bamagana urupfu rwe.

Ati 'Bari abantu baruta kure abari muri uru rusengero, icyo ni icyerekana ko Rrho ye ikiri nzima.'

Umubyeyi wa Kabera yavuze ko nubwo yapfuye ariko akigaragara mu ishusho y'abana be kandi igihe Imana imwisubirije ubwo ari cyo yari yaragennye.

Ati 'Nta muntu n'umwe mu byumweru bitatu tumaze utavuze icyo Kabera yamukoreye. Ababaye muri Canada bamaze ibyumweru bibiri bakora imyigaragambyo bamusabira ubutabera ariko banavuga abo yagiye afasha, uko yagiye abakira.'

Erixon Kabera w'imyaka 43 yapfuye ku wa 9 Ugushyingo 2024, agwa mu mujyi wa Hamilton nyuma yo kuraswa na polisi yo muri uwo mujyi.

Urwego rushinzwe iperereza [Special Investigation Unit] rw'Intara ya Ontario, rwatangaje ko ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba ku wa Gatandatu, abapolisi mu mujyi wa Hamilton uri hafi ya Toronto bahamagajwe kubera umugabo byagaragaraga ko ari 'kwitwara mu buryo buteye ubwoba.'

Mu itangazo, urwo rwego rukora iperereza ku myifatire y'abapolisi mu bibazo bahamagajwemo, ruvuga ko abapolisi 'bavuganye n'uwo muntu', rwongeraho ko 'abapolisi babiri barashishije imbunda zabo' amasasu akamufata.

Mbere, SIU yabanje gutangaza ko habayeho kurasana, 'bikavamo gukomereka kw'uwo mugabo, n'umupolisi, kubera amasasu.'

Nyuma uru rwego rwasohoye amakuru mashya ko 'nta kiboneka ko uwo mugabo yarashishije imbunda', ntibasobanura niba hari imbunda yari afite.

Erixon Kabera wiciwe mu Mujyi wa Hamilton yashyinguwe mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yakundaga-bose-agashimishwa-no-gutanga-kuruta-guhabwa-ababanye-na-kabera-erixon

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)