Mu itangazo RDB yashyize hanze, yavuze ko iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024, kugeza tariki 5 Mutarama 2025.
Yavuze ko kiri mu murongo wo gufasha abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.
Mu 2023 nibwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa yo gufunga utubari, utubyiniro na restaurants.
Guverinoma yafashe icyemezo ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby'ingenzi bizajya bifunga saa Saba z'ijoro mu minsi y'imibyizi, na ho mu mpera z'icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bifunge saa Munani z'ijoro.
Ni umwanzuro ugamije kunoza imitunganyirize n'imikorere y'ibikorwa by'imyidagaduro mu masaha y'ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w'Abaturarwanda.
Leta yavuze kandi ko hari byinshi byashingiweho hafatwa icyo cyemezo birimo no gushyigikira gahunda ya Leta imaze iminsi itangiye yo kurwanya ubusinzi cyane cyane mu rubyiruko.