Waba umwarimu mwiza w'umukire - Ubuhamya bw'abarimu biteje imbere babikesha Umwalimu SACCO - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntegekurora Léonidas wigisha amateka mu ishuri rya ES Rukomo SOPEM mu karere ka Nyagatare, yavuze ko yatse inguzanyo ya miliyoni 2 Frw mu Umwalimu SACCO, imubera imbarutso yo kwiteza imbere.

Uyu mugabo yongeyeho make yari yarizigamiye aguramo hegitari imwe y'ubutaka, ayihingaho ibigoli, na byo biramukundira birera, kuko havuyemo toni 5.

Ati 'Nahise ntekereza umushinga wo Korora inkoko, mfata imishwi 200 ndaza ndayorora, ndayikurikirana ku mezi ane ziba zatangiye gutera, inkoko zimpa amagi mbona ibintu bitangiye kugenda neza, ndatekereza nti nkeneye ifumbire ku isambu.'

Ntegekurora yanatangiye umushinga wo korora ingurube zimuha ifumbire y'imborera, akayivanga n'imvaruganda bituma ubuhinzi bwe butera imbere.

Ati 'Ubu mfite ingurube 16, ariko izibyara ni enye ubwo umuntu agenda agurisha bitewe n'ubushobozi bwo kuzigaburira.'

Ntegekurora kandi ngo yamaze kubona yishyuye inguzanyo ya mbere afata indi ya miliyoni 10 Frw ashinga iduka mu Mujyi wa Nyagatare.

Yakomeje avuga ko ubu yiteje imbere mu buryo bugaragara kandi ko nubwo akora indi mirimo y'ubucurizi bitabangamira akazi k'uburezi kuko ubu afite abakozi bita ku bikorwa bye by'ishoramari na we akigisha yumva atekanye.

Ndikubwimana Ezechiel wigisha muri Nyanza TSS mu Karere ka Nyanza we yagaragaje ko yahawe inguzanyo ya miliyoni 2 Frw akaguramo isambu, asigaye ayaguramo imashini zibaza ku buryo ubu zimwinjiriza amafaranga atubutse.

Kuva mu 2021 yashinze ibarizo ririmo imashini eshatu zigezweho, ndetse ubu yanashinze inzu icuruza ibikoresho by'ubwubatsi.

Ati 'Ubu ndi umwarimu w'umubaje, ucuruza ibikoresho by'ubwubatsi.'

Aba barimu bombi bagaragaza ko bazakomeza gukora neza umwuga wabo kuko ari wo bakesha ibindi bikorwa by'iterambere.

Ubuyobozi bwa Umwalimu SACCO bugaragaza ko abarimu ba Leta bahabwa inguzanyo ku nyungu ya 11% mu gihe umwalimu wo mu mashuri yigenga ahabwa inguzanyo ku nyungu ya 13%.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye abarimu bose gukoresha ubumenyi bafite barera abana b'u Rwanda ngo bazagirire igihugu akamaro, ariko bakanaba umusemburo w'impinduka mu bice batuyemo.

Ati "Mwarimu yatanze amasomo ku ishuri, yareze umwana w'igihugu ariko n'aho atuye akagenda atubera urugero, akagenda abera urugero abandi Banyarwanda kuko ubumenyi mufite ntabwo bukora gusa ku ishuri.'

Mwarimu Ntegekurora yiteje imbere abikesha inguzanyo ku mushahara yasabye mu Umwalimu SACCO
Abarimu barenga 1200 bari bitabiriye umunsi mpuzamahanga wabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/waba-umwarimu-mwiza-w-umukire-ubuhamya-bw-abakoresheje-inguzanyo-neza-zibasiga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)