Yahakanye ibyo kwibaruka! Urwibutso 2024 isig... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'umwaka umwe aba bombi bashinze urugo, The Ben yavuze ko yungutse byinshi bishya, aho yaryohewe n'urukundo ariko na none akiga isomo rikomeye ryo kwihangana.

Ati"Nibwo bwa mbere nari maze umwaka mbana n'umuntu tutavukanye, tutareranwe, aho ugomba kumenyera ibintu bimwe na bimwe, hari ibyo ugomba kwiyima kuko ntabwo uba ukiri uwawe ngo wigenge cyane."

Yakomeje agira ati: "Ni umwaka urimo inararibonye nziza ariko ni umwaka n'ubundi w'urugendo navuga ko rwuzuyemo urukundo, kwihangana ndetse no gusobanukirwa ko buri umwe ku wundi ari urutugu rw'undi yegamaho mu gihe bitoroshye."

The Ben yabwiye RBA ko nyuma y'indagagaciro hazaho ibyo buri wese akunda rimwe na rimwe usanga bihinduka iyo umuntu yashinze urugo, atanga urugero ko mbere yashoboraga gutaha saa Cyenda z'ijoro ariko nyuma yo kubana na Pamella bikaza guhinduka bitewe n'inshingano nshya yari agize.

Yavuze ko kwifashisha Pamella mu ndirimbo ze bimworohera cyane kuko ari umugore we kandi abantu bakaba basanzwe bamwishimira.

Ati: "Ukuri ni uko iyo dukoranye biba byiza, abantu barabikunda, ni umuntu abantu bakunda, ni umuntu ufite igikundiro cy'Imana. Rero iyo duhuje tugashyira amaboko hamwe, dukora ikintu cyiza abantu bishimira."

Abajijwe niba igihe kizagera na Pamella agatangira kumvikana aririmba, The Ben yasubije ko atekereza ko impano ye mu kuririmba idahagije, gusa ahishura ko abikunda ndetse agira 'ugutwi kwiza cyane k'umuziki.'

The Ben yaboneyeho no kunyomoza abamaze iminsi bahwihwisa ko ba baribarutse nyuma y'uko ashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'True Love' agaragaramo umugore we atwite inda y'imvutsi.

Ati: "Oya uko si ukuri. Nibyo rwose turitegura (kwibaruka), ariko ntabwo isaha iragera turacyafitemo agahe sinzi n'ahantu byaturutse."

Ibi The Ben yabitangaje nyuma y'iminsi ibiri ashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we yise 'True Love,' aho mu buryo bw'amajwi yakozwe na RealBeat mu gihe amashusho yakozwe na John Elarts.

Iyi ni indirimbo ya kabiri ya The Ben igaragayemo umugore we, nyuma ya 'Ni Forever' yamukoreye nyuma yo kurushinga.

The Ben yasezeranye imbere y'amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y'urukundo bakemeranya kubana.

Nyuma y'ibi birori, ku wa 15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben yasabye anakwa umugore we, mbere y'uko bakora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

The Ben yagaragaje ko agiye kwibaruka imfura, mu gihe akomeje imyiteguro y'igitaramo ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025.

Iki gitaramo yise 'The New Year Groove' byitezwe ko azanamurika album ye nshya ikaba iya gatatu akoze kuva yatangira umuzika.

Ni igitaramo avuga ko kizaba ari umwihariko kuko azagaragara aririmbana na buri muhanzi wese bakoranye indirimbo, ndetse hakaba hari n'abahanzi byitezwe ko bazatungurana ku rubyiniro.

Ati: "Icyo nabwira abantu, bitegure bihagije inkweto ndende bazisige mu rugo."

The Ben yavuze ko mu gitaramo cye mu bashobora kucyitabira harimo na Diamond. Ati: "Ni igitaramo kinini kurusha album. Ni igisobanuro gikomeye cy'aho umuziki Nyarwanda ugeze. Na Diamond turi kuganira, ejo tuzaba twamenye aho bigana.''

Kugeza ubu amatike yo kwinjira mu gitaramo cye ari ku isoko, iya make ikaba iri kugura 5 000 Frw naho iya menshi ikagura miliyoni 1,5 Frw.

The Ben avuga ko mu mwaka utaha azarushaho guha abakunzi be ibyishimo binyuze mu bihangano byiza. Ati: "Umwaka wa 2025, twiyemeje kurushaho kwagura umuziki. Tuzakora ibintu byiza kurenzaho.'' 


The Ben yatangaje ko mu mwaka amaranye mu rugo na Pamella yize byinshi birimo no kwihangana


Baritegura kwibaruka nyuma y'umwaka umwe barushinze



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150227/yahakanye-ibyo-kwibaruka-urwibutso-2024-isigiye-the-ben-150227.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)