Ubwo yakoraga impanuka yajyanywe kwa muganga bamusaba gutanga nimero y'umwe mu bagize umuryango we kugira ngo bamumenyeshe ko yakoze impanuka, atanga nimero itari yo.
Bakomeje bamubaza niba yarashatse ababwira ko atarashaka ariko afite ubukwe mu mezi ane ari imbere.
Nyuma mugore we yaje kumureba undi ntiyamumeya ndetse n'umwana we na we ntiyamumenya, avuga ko uwo mwana ashaje kandi we afite imyaka 23 gusa, atabyara umwana uri mu kigero cy'imyaka 30.
Luciano ubwo yajyaga gukoresha ubwiherero yibonye mu ndererwamo arasakuza cyane, abaza umuntu abonye mu ndererwamo uwo ari we, abaganga baraza bamusubiza mu bitaro bamusobanurira ko afite imyaka 63 kandi ko ari mu mwaka wa 2019, yabuze ubwenge bwibutsa.
Ati 'Ntibishoboka. Ubu turi ku wa 20 Werurwe 1980. Nasoje imirimo yanjye ku Kibuga cy'Indege cya Fiumicino ndetse mpita njya mu rugo.'
Ibyo yibukaga byari ibyo mu bihe yari afite imyaka 23. Ku wa 06 Gashyantare 2019 ni bwo yakoze impanuka ubwo yari avuye ku kigo cy'ishuri yakoragamo nk'umutetsi. Icyo gihe yari avuye kumena imyanda.
Abaganga bizeraga ko ubwenge bwe bwibutsa buzagaruka ariko imyaka itanu irashize butaragaruka neza.
Luciano avuga ko atishimiye uko abayeho ndetse ko bimeze nk'aho atigeze abaho muri iyo myaka 39 ishize, agashengurwa n'uko abamuzi baza bamubwira ibyabaye ariko we ntiyibuke na kimwe
Ati 'Sinishimye, ubundi se ni gute nakwishima? Ubu ni bwo namenye ko mama wanjye yapfuye ariko sinibuka uko ikiriyo cye cyagenze.'
Luciano ubu afite imyaka 68, afashwa n'umuryango we kongera kwisanga muri sosiyete no kwiga gukoresha ibintu bishya atibuka nka GPS, televiziyo n'ibindi kandi amaze kwakira ko atakiri umusore w'imyaka 23.