Uyu muvugabutumwa wagize izina rikomeye kuva mu myaka 30 ishize, yabigarutseho mu buryo burambuye mu cyigisho yatanze ari mu mujyi wa Queensland mu gihugu cya Australia, ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024.Â
Ni mu ruhererekane rw'ivugabutumwa yise 'Divine Provision'. Ni ibiterane byitabiriwe n'umubare munini w'urubyiruko, abayobozi b'amatorero anyuranye, abapasiteri, ba Bishop n'abandi bari banyotewe no kumva inyigisho z'Intumwa y'Imana.Â
Mu gihe cy'amasaha abiri n'iminota 50', Gitwaza yibanze cyane ku kubwira abashumba b'amatorero imyitwarire ikwiriye kubaranga; ndetse n'uburyo bakwiye gufasha Abakristu gusabana n'Imana binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Ku munota wa 30', atangira yumvikanisha ko bidakwiriye ko umukobwa wambaye ipantalo ahagaragara ku rubyiniro abwiriza cyangwa se aririmba; ni mu gihe ku munota wa 32' ho yitsa cyane ku kuvuga ko nta mwana w'umuhungu wemerewe kujya ku ruhimbi afite amaherena, ndetse n'imisatsi y'amarasita ku mutwe.
Arakomeza ati "Nta mwana w'umuhungu wemerewe kuza aririmba aha afite amarasita, ya misatsi y'amarasita, Oya!"
Yavuze ko "Ariya marasita ni idini ryitwa Rasitafari. Rasitafari ni idini rya Sitani. Rero abana barabyambara batazi ibyo ari byo. Genda wiyogosheshe ugire umusatsi mwiza."
Apotre Gitwaza yabwiye urubyiruko n'abandi bari mu materaniro ye bafite imisatsi y'amarasita kuyihindura hakiri kare 'kuko ni ko umuco wanyu umeze'. Ati "Ni na ko Bibiliya idusaba."
Akomeza agira ati "Ibi mbabwira mbivuga hose, kuko njye nzi ukuri kwabyo, nzi n'ibibyihishemo. Umwuka w'urumogi n'ubutinganyi bihera mu musatsi. N'iyo Imana igiye ku gukoresha ihera mu musatsi."
Rasitafari yavuzweho na Apôtre Gitwaza ni bantu iki?
Rasitafari ni umuryango ariko ku rundi ruhande ugafatwa nk'idini. Imico y'aba-Rasta ahanini ifitanye isano n'ikolonizwa rya Africa.
Ni ukuvuga aba Rasta bagereranyaga Ethiopia nk'Igihugu cy'isezerano, naho ibihugu by'i Burayi bari barajyanywemo nk'abacakara bakabifata nka 'Bablyon'.
Ni nayo mpamvu 'Rastafarian' yiganjemwo imico ya Ethiopia kuko Ethiopia niyo bizeraga nk'aho ariyo Africa. Ariko aba- Rasta ntabwo bavuye Ethiopia.
Uyu muryango ubu watangiriye muri Jamaica mu 1930 nyuma y'ubuhanuzi bwa Marcus Gavin wari umunyapolitike w'umwirabura wayoboraga umuryango wa Universal Negro, wafatwaga nk'umuvugabutumwa.
Uyu mugabo ni nawe wavuze ijambo ryanavuyeho gushinga 'Rastafarian'. Hari aho yagize ati 'Reba muri Africa aho umwami w'umwirabura azambikwa ikamba uwo niwe uzakubera umucunguzi"- Aya niyo magambo yabaye ishingiro ry'uyu muryango.
Marcus Gavin yari umunya-Jamaica uharanira kuzana impinduka muri Politiki yapfyiriye mu Mujyi wa Londre mu Bwongereza tariki ya 2 Ugushyingo 1930.
Ubwo Ayela Siras wa mbere yimikwaga nk'umwami wa mbere muri Ethiopia ni na bwo aba-Rasta bahise babona ko ari isohora ry'ubuhanuzi bwa Gavin ari na ho aba Rasta bakuye izina kuri uyu mwami.
Aba-Rasta bizera ko Ayela Siras akomoka kuri Salomon ndetse n'umwamikazi wa Shebab.
Ni ukuvuga ahantu bihuriye ni uko aba Rasta bizera ko umunsi Sheba yasuraga Salomon baryamanye bakabyarana umwana bise Menelike wabaye umwami wa mbere wa Ethiopia maze Ayela Sirasi akaba afite inkomoko kuri uyu mwami Menelike.
Ibi bituma Abarasita bizera ko 'ubwo umwami Serasi afitanye isano na Dawidi ndetse na Yesu binyuze muri Salomon'.
Ras King uri mu barasita babigaragaza mu bihe bitandukanye, ndetse wizerera cyane muri Rasitafari, yabwiye InyaRwanda ko we na bagenzi be bizera neza ko Ayela Serasi yatoranyijwe, akaba n'uwanesheje byose, kandi ko no muri Bibiliya bivugwamo.
Yavuze ati 'Ayela Serasi rero niwe twizera ko yatoranijwe akaba uwanesheje. Bitari ibyo guhimba ahubwo bivuye muri Bibiliya, nk'urugero mu Intangiriro 49:10 hagira hati 'Inkoni y'ubutware ntizava kuri Yuda.'
'Ni mu gihe mu Ibyahishuwe 5:5 'Aba Rasta bizera ko Serasi ari umwami (ndetse) wavugwamo kuva icyo gihe nibwo idini rya 'Rastafarianism' ryatangiye kumenyekana rinimikwa mu birabura bari barajyanywe muri Jamaica.'
Yakomeje agira ati 'Izina 'Rastafari' rero ryavuye ku mazina nyayo yitwaga mbere y'uko yimikwa kuko yitwaga 'Rastafari makoneni' ubwo nyine abayoboke ba 'Rastafari' batangiye kujya bagira aho bahurira, Howen nawe niwe wamenyekanishije cyane 'Rastafarian' ubwo yagendaga abwira amahanga ko 'Rastafarian' izamenyekana cyane kurusha 'Babylon'.'
Imyemerere yabo iratangaje!
Haile Serrassie niwe ufatwa nk'Imana kubera bwa buhanuzi bwa Gavin aho bamufataga nk'aho ariwe uzabacungura akabavana mu bukoroni.
Kandi Haile Sirassie ntiyegeze agendera ku mahame ya 'Rastafarianism'. Ushingiye ku byanditswe muri Bibiliya muri Yeremiah 8:21, aba Rasta bizeraga ko Imana ari umwirabura.
Hari n'ikindi gitekerezo cy'aba-Rasta bumvaga ko Jamaica ari ikuzimu maze Ethiopia bakahabona nko mu Ijuru.
Mu gushimangira iki gitekerezo bagenderaga ku murongo wo muri Zaburi 137:1, kuko Ethiopia bayitaga isiyoni cyangwa Igihugu cy'isezerano.
Aba Rasta bizera Imana y'aba Kristu ari naho bita 'Jah'. Aba Rasta bizera Bibiliya nk'igitabo cyavugaga inkuru ifatika y'Abirabura cyangwa nk'igitabo kigaragaza ko Imana yakundaga Abanyafurika.       Â
Bafata igitabo cya nyuma cy'Ibyahishuwe nk'igitabo cy'ingenzi cyane kuko babona ko ibikirimo bifite akamaro kenshi.
Aba Rasta bavuga ko amategeko icumi yahawe Moses yari yanditse mu rurimi rwo muri Ethiopia ahubwo bagiye baruhindura.
Kuri iyi ngingo, Ras King yavuze ati 'Twemera ko Imana ari umumtu n'umuntu akaba Imana. Yesu tumwemera nk'umunyafurika apana umuzungu. Twizera ko Serrassie ari Yesu wagarutse bwa kabiri.'Â
Gitwaza yakumiriye ku ruhimbi, inkumi zambara amapantalo, ndetse n'abasore bafite 'Dreadlocks' ku mutwe
Bafata 'urumogi' nk'amasakaramentu
Rass King Loyalty yasobanuye ko gukoresha ganja cyangwa se urumogi bivugwaho abarasita mu bihe bitandukanye, ahanini barukoresha cyangwa se 'Turufata nk'amasakaramentu nkamwe yo muri Kiliziya.'
Ati 'Ibyo binaboneka mu Itangiriro 1: 39 hagira hati 'Dore mbahaye ibimera byose...'
Hejuru y'ibyo 'Abarasita bizera ko nta murasita upfa (Rasta Never Die). Twizera ko ibiryo biribwa ari ibiribwa karemano, inyama, ingurube n'ibindi ntabwo babirya.'
Ni ibihe bimenyetso biranga abarista?
Ibimeyetso biranga abarasita harimo 'Dreadlocks'. Aba-Rasta ntabwo bajya biyogoshesha n'iri na rimwe. Bagendera ku itegeko bavana mu Abarewi 20: 5 (Ntibakogoshwe imisatsi...)
Ndetse n'inkuru ya Samson wakuraga imbaraga mu musatsi bigatuma basa n'intare yo mu muryango wa Yuda.
Ariko abafite 'Dreadlocks' bose si abarasita. Ikindi kibaranga ni amabara atatu. Ibara ry'umutuku (Amaraso y'abahowe Imana mu rugamba rwo kwibohora);
Hari ibara ry'umuhondo (Zahabu cyangwa ubutunzi bwa Afrika), ibara ry'icyatsi (Ubwiza bwa Ethiopia n'ibimera), ndetse n'ikimenyetso cy'Intare ya Yuda Igereranya umwami Haile Serrassie).
Ikindi kibaranga ni injyana ya Reggae. Byatewe n'uko yavuye mu myizerere ya Rastafari bitewe n'ukuntu baririmbaga muri iyo njyana.Â
Umunyamuziki Bob Marley ni umwe mu bamenyekanishije iri dini binyuze mu njyana ya Reggae.
Ras King ati 'Ubwo rero ndumva muri ubu busobanuro bwa 'Rastafarianism' nkuhaye ndumva nta 'Satanic' irimo n'imyizerere ifite aho ihuriye na Bible. Ubwo rero ibyo Apotre Gitwaza yavuze ni uko adasobanukiwe neza idini rya 'Rastafarianism' wenda ahari umuntu yamufasha kubisobanukirwa.'
Akomeza agira ati 'Ahubwo imyizerere ye wagirango ni yo ifite aho ihuriye na 'Satanic', amafaranga, imyenda migufi, n'ibindi ni byo bo baba bashyigikiye kandi ikindi iriya myizerere yabo ni imyizerere bahawe n'abazungu.'
'Ibyo kunywa urumogi ku murasita no kugira ama 'Dreadlocks' byose nakubwiye ikibitera, ntaho bihuriye na 'Satanic', ntaho bihuriye n'imico mibi, byose ni imyizerere ikomoka muri Bibiliya.'
Ni ibyiyumviro bye!
Rass Kayaga wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Maguru', yabwiye InyaRwanda ko 'Rastafarian si idini'. Asubiza Apotre Gitwaza agira ati 'Biriya yatangaje ni ibyiyumviro bye buriya ni ko abizi, sinamurenganya.'
Yavuze ariko ko kubera gukunda 'Rastafarian' hari 'ababigize idini bakoresha Bibiliya ya Ethiopia, imwe yaciwe. Iryo dini ryavutse nk'ayandi yose nk'uko irya Gitwaza ryavutse, byose ni amadini y'inzaduka. Rero, mbifata nk'Ihangana ry'amadini y'inzaduka.'
Akomeza agira ati 'Gusa ibyo yatangaje yabibwiye abakristu bo mu idini rye, ubwo iyo Satani ni naho iri. Twebwe, ntibitureba cyeretse iyo aza kubibwira Abanyarwanda bose.'
'Ikindi ntekereza ko abantu bakwiye gutangira kwibaza ku misengere yabo, kuko gusenga mbifata nko kubaha Imana, rero kubaha Imana ni ukwiyubaha, kwiyubaha ni uguha agaciro abandi bantu.'
Rass Kayaga yatangaje ko ibyo Apôtre Gitwaza yavuze ari ibyiyumviro bye; kandi ahamya n'umutima we ko Rastafarian atari idini rya Satani
ÂRas King yavuze ko ibyo Apôtre Gitwaza yavuze ko ntaho bihuriye n'imyemere y'aba-Rasta, kuko bafite inkomoko ndetse n'icyerekezo cyabo   Â
Apôtre Gitwaza yatangaje ko Rasitafari ari idini rya Satani, bityo nta mwana w'umuhungu ufite imisatsi ikaraze ukwiye gukandagira ku ruhimbiÂ
KANDA HANO UREBE KU MUNOTA WA 30' GITWAZAÂ AVUGA KURI RASITAFARI