Muri uyu mwaka wa 2024, uri kugana ku musozo hari bamwe mu bahanzi bagaragaje ko barangije Album zizasohoka mu 2025. Aba barimo Victor Rukotana, Bruce Melodie, umuraperi Dany Nanone n'abandi banyuranye.Â
Rukotana yafashe igihe cy'imyaka ibiri ategura iyi Album, ndetse mu minsi ishize yatanze umusogongero wayo mu muhango wabereye muri BK Arena.
Ni igikorwa yakoze kugirango izajye hanze mu ntangiriro za Mutarama 2025, hari ababashije kuyumva mbere y'abandi bazamubere abahamya.
Album ye yayise 'Imararungu' ndetse iriho indirimbo nka 'Umunyana', 'U Rwanda', 'Amatajye', 'Mpobera', 'Ku Muyange', 'Juru', 'Inyange', 'Hozana' ndetse na 'Yampayinka'.
Kuki Allbum yiswe 'Imararungu'?
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwnada, Rukotana yavuze ko iyi Album ifite ibisobanuro bitatu byumvikanisha neza impamvu yayise 'Imararungu'.
Yavuze ko yahisemo ririya zina mu kumvikanisha ko ahantu ari hatarangwa n'irungu, mu gusobanura uburyo inka imararungu ndetse no gufasha abazayumva kutagira irungu.
Ati 'Album nahisemo kuyita 'Imararungu' kuko njyewe ubwanjye aho ndi nta rungu ribaha, riharangwa rero nkoze Album izajya imarirungu abantu noneho ntahari.'
Akomeza ati 'Indirimbo yitiriwe Album yitwa Inka ni Imararungu kandi koko uwirirwanye nazo(inka) ikitwa irungu ntakimurangwaho. Yewe urebye uko zitambuka, uko ziba ziri kuza, ukareba indoro yazo ukumva uko zivumera rwose irungu ntiryakwica kuko inka ni imararungu.'Â
Yungamo ati 'Twayise Imararungu kuko kuyitega amatwi gusa bihwanye no kwirukana irungu ahubwo ukongera kwikunda no gusubira ku isoko uvumaho umunezero yewe ukongera no kunezerererwa umuco wacu gakundo amarangamutima menshi ndetse wuje gutaka u Rwanda rwacu cyangwa gakondo yacu.'
Iyo unyujije amaso mu nteguza y'iyi Album, nta wundi muhanzi Rukotana yifashishije baba barakoranye, kandi nyamara yubatse ubushuti n'abahanzi benshi.
Ni ibintu asobanura ko yatekerejeho n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika 'I. Music Entertainment' basanzwe bakorana. Ariko kandi yumvikanisha ko yari akeneye gukora ibikorwa bye bwite, kugirango amarane irungu n'abakunzi be.
Ati 'Impamvu ntawundi muhanzi uriho niko nka 'Team' twabishatse mu gukora Album. Ikipe yose ya I. Music Ent yari ibiziko natengushye Abanyarwanda cyane mu buryo bwo kubaha ibyo bankundiye niko gufata umwanzuro wo gukorana aAbum ya njyenyine ngo mbanze nkiranuke n'abankunda.'
'Ikindi ni uko nanjye nashakaga kwereka Abanyarwanda ko maze gukura mu nganzo. Kandi ntago Album zose ari ihame ko hagomba kubaho indirimbo wakoranye n'abandi bahanzi, bitewe n'uko inganzo yagiye idusanga.'
Ni Album n'umwana muto w'imyaka 15 yakumva!
Rukotana yavuze ko mu gukora iyi Album yatekereje cyane ku rubyiruko rwumva ko umuziki gakondo ari uw'abantu bakuze gusa, akoresha ibicurangisho bituma n'umwana w'imyaka 15 azisanga muri iyi Album.
Ati 'Ikidasanzwe kuri iyi Album ni Gakondo yuzuye ariko ni Gakondo n'umwana w'imyaka 15 yakumva agakunda. Hagiye habaho ikintu cy'uko Gakondo urubyiruko rwumvaga ari iya 'basaza.'
'Ariko iyi gakondo iri kuri Album yanjye ingeri zose ziyisangamo. Ikindi ni Album yuje amarangamutima menshi nk'uko abantu basanzwe babinziho.'Â Â Â Â Â Â
Rukotana avuga ko Album ye iriho indirimbo zo kubyina mu gihe uri kumwe n'inshuti zawe, iriho indirimbo watura inshuti zawe z'abanyamahanga, kandi hariho n'indririmbo yo kuramya no guhimbaza Imana kandi 'mu by'ukuri batari basanzwe babimenyereyeho'. Ati 'Rero ndayibatuye.'
Indirimbo zigize iyi Album ye ya mbere uko ari 10 zigizwe n'ibicurangisho birimo inanga, amayugi, ikondera n'ibindi. Mu gukora iyi Album, bijyanye no kwandika buri ndirimbo, ndetse n'amajwi y'abamwikiriza yifashishije Ras Kayaga wamenyekanye mu ndirimbo 'Maguru'.
Rukotana wakuze mu nganzo!
Iyi Album yumvikanisha gukura kwa Victor Rukotana, ikanumvinisha umurongo yafashe wo kwihebera indirimbo zibanda kuri gakondo yacu nyarwanda.
Yizera ko iyi Album izajya mu bigwi by'ibintu by'indashyikirwa agezeho mu rugendo rwe rw'umuziki kuko 'Album si ikintu cyo kwisukira gutyo'.
Ati 'Iyo uyishoje rero mu rugendo rw'umuziki w'umuhanzi aba akoze ibigwi byiyongera ku bindi yagezeho cyangwa se azagenda ageraho. Umuhanzi utagira Album ntago aba ari umuhanzi wuzuye haba hari icyo abura.'
Kuri iyi Album iri mu murongo wo kwitura urukundo yagaragarijwe n'abafana mu bihe bitandukanye.Â
Akomeza ati 'Ikindi isobanuye kwitura ineza n'urukundo abantu banyereka niyo ntahari cyangwa naho mpuriye nabo ndirimba baba bamfitiye urukundo ubwuzu bikarangira mbategushye. Gusa, kuri iyi nshuro mbahaye indirimbo 10 bazajya bumva zikabanyura kandi bakankumbura nanjye nkabakumbura. Rero, iyi Album ivuze gukura, no kuvamo ideni Abanyarwanda.'Â
Rukotana uri kwitegura gushyira hanze Album, amaze imyaka irindwi ari mu muziki. Ndetse, yamenyekanye binyuze mu ndirimbo zirimo 'Mamacita', 'Warumagaye', 'Promise', 'Umubavu', 'Kideyo', 'Closer', 'Akayama' n'izindi zinyuranye.
Victor Rukotana yatangaje ko Album ye ya mbere yayitiriye inka 'Imararungu'
Rukotana yavuze ko yakoze iyi Album mu rwego rwo gushimira abakunzi b'inganzo ye batahwemye kumushyigikiraÂ
Rukotana asobanura iyi Album nk'izaherekeza ibikorwa bye by'ubuhanzi no mu gihe kiri imbere
ÂRukotana yavuze ko Album ye igizwe n'indirimbo 10, yanditse afatanyije na Ras Kayaga
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TAMBUKA' YA BULL DOGG
">Â
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INGABO' YA VICTOR RUKOTANA