Zanzibar yahagaritse imyiyereko ya 'Makachu' yakururaga ba mukerarugendo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi myiyereko yakorwaga n'abarimo abahanzi, abanyarwenya n'abandi bakora imyiyereko ngororamubiri izwi ku izina rya 'Makachu'.

Makachu yakorerwaga ku Muhanda wa Forodhani uherereye Mu Mujyi wa Stone i Zanzibar.

Ubuyobozi bwa Zanzibar bwavuze ko byakozwe bijyanye no kurengera ubuzima bw'abakora iyo myiyereko kuko hari abahamugarira, no gukumira abambara imyenda idahuye n'umuco wa Zanzibar.

Harimo no kuba bimwe mu bihakorerwa bitagendera ku muco waho, guteza akaduruvayo mu muhanda bivamo no kwangiza ibikorwaremezo bihegereye.

Ibindi byagaragajwe harimo nko kuba bamwe mu bahakorera imyiyereko bakunze kuhakomerekera abandi bakagira imvune zikomeye, nk'uwitwa Ahmed Abdallah wahavunikiye urutirigongo ibice by'umubiri byose birahagarara.

Ubuyobozi bwatangaje ko iyi myiyereko yabaye ihagaritswe mu gihe bacyiga ku gukemura ibyo bibazo, hategurwa uburyo bunoze bwo kugenzura imikorere yayo na cyane ko izwiho kuzamura ubukerarugendo bwa Zanzibar.

Imwe mu myiyereko yaho ikorwa hifashishijwe amafoto y'ibyamamare birimo na Will Smith byatumye na we ashima ibikorwa bihakorerwa ndetse avuga ko yifuza kuhasura.

Ni mu gihe abarimo umukinnyi wa filime Lupita Nyong'O yakunze gusangiza amashusho y'abana bahakorera imyiyereko akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Zanzibar yahagaritse imyiyereko yakururaga ba mukerarugendo izwi nka 'Makachu'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zanzibar-yahagaritse-imyiyereko-yakururaga-ba-mukerarugendo-izwi-nka-makachu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)