Abacururiza mu isoko rya Ngoma bashinje ubuyobozi bw'akarere imikorere idahwitse ibahombya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isoko rya Kibungo ni rimwe mu masoko amaze igihe kinini, kuri ubu iyo uryinjiyemo usanga hari zimwe mu nzu zisa nabi, izindi zararobotse amasima.

Abacururiza muri izi nzu z'isoko babwiye IGIHE ko bahura n'ibihombo biterwa no kuva kwazo ndetse n'ibindi bibazo bigendanye no kuba zishaje.

Uwamahoro Usher ucururiza muri iri soko yavuze ko inzu bakoreramo ziva, sima zikaba zarashaje kandi n'amarange akaba ari aya kera ku buryo bituma bakorera ahantu hari umwanda mwinshi.

Yavuze ko kandi banafite ikibazo cy'umuriro ushiramo hagashira iminsi ibiri batari bagurirwa undi kuko ngo ugurwa n'ubuyobozi bw'Akarere.

Furaha Venantie we yavuze ko benshi bakorera muri izi nzu bazijyamo zarangiritse bikaba ngombwa ko bazisanira, bagasiga amarange ndetse bakanasana ibyangiritse byose ariko ngo akarere ntikabasubize amafaranga baba bakoresheje.

Ati 'Twifuza ko bajya badusubiza ayo mafaranga yacu tuba twakoresheje. Ku bijyanye no kuba inzu ziva rero, zirava cyane cyane nk'ubu njye nometsemo ibintu bihafata, abayobozi baje kuhareba batubwira ko bazahadukorera ariko ntabwo baraza. Ni ibintu biduhombya kuko iyo amazi aviriye imyenda yacu ijyamo ibizinga tugahomba.'

Kwihangana Promesse we yagize ati 'Hano harava cyane ku buryo amazi ateza ibibazo ku bicuruzwa, twagerageje kwisanira ariko si ibintu birambye. Urumva niba inzu iva amazi akaba yakwinjira mu muceri cyangwa mu kawunga biguteza igihombo, iyo umuriro ubuze iyo minsi ibiri ku mugoroba nta bakiliya tubona kandi binongera abajura. Turasaba ubuyobozi kudukemurira ibi bibazo.'

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye IGIHE ko ibibazo byose biri muri iri soko babizi ndetse banashyizeho itsinda ribisesengura, avuga ko bakiri gushaka ingengo y'imari kugira ngo babikemure.

Yagize ati 'Isoko ryacu ni irya kera rimaze igihe tugenda turisana sana n'ubu tugiye kongera kurisana. Turimo no gushaka igisubizo kirambye cyo kuba twariha abikorera bakaba barikora mu buryo abandi bo mu turere twa Muhanga, Musanze n'ahandi bagiye bakora amasoko yaho, ni umushinga ukiri gutekerezwaho. Abari kurikoreramo rero twababwira ko turi gushaka ingengo y'imari yo kubaterera iryo range, gusana ahava n'ibindi.'

Visi Meya Mapambano yavuze ko hari abakozi b'Akarere basuye iri soko banamenya ibibazo byose biririmo. Yijeje abarikoreramo ko mu minsi mike bizakemurwa.

Ku bijyanye n'ikibazo cy'umuriro yavuze ko bagiye gukorana na komite y'isoko ku buryo uzajya ugurwa undi urimo utari washiramo.

Abacururiza mu isoko rya Ngoma bashinje ubuyobozi bw'akarere imikorere idahwitse ibahombya
Izi nzu zarangiritse cyane
Zimwe mu nzu z'iri soko zarangiritse cyane bitewe no kuba ziva



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacururiza-mu-isoko-rya-ngoma-bashinje-ubuyobozi-bw-akarere-imikorere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)