Abafana ba Rayon Sports babanje gutangaza intego yabo mbere yo kujya i Huye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'uko bahagurukira kuri Kigali Pele Stadium, abafana ba Rayon Sports batangaje ko bafite icyizere cyo gutsindira Mukura VS ibitego 3-0 iwayo, mu mukino ukomeye bemeza ko bazitabira ari benshi bashyigikira ikipe yabo.

Mu bitangazwa n'abafana, bagaragaza ko bafite icyizere gikomeye cyo kwitwara neza, bishingiye ku buryo ikipe yabo iri kwitwara muri iyi minsi, ndetse n'urugendo rurerure bakoze bagiye gushyigikira ikipe yabo. Uyu mukino wahurije hamwe abakunzi ba Rayon Sports baturutse impande zose z'igihugu, bafite intego imwe yo gutanga imbaraga no gushyigikira ikipe yabo ngo ibashe kwitwara neza.

Mu kiganiro Wasiri yagiranye n'abanyamakuru mu minsi ishize, yavuze ko uyu munsi wagenewe umukino hagati ya Rayon Sports na Mukura VS ari umunsi udasanzwe ku bakunzi ba ruhago, by'umwihariko abafana ba Rayon Sports.

Yongeyeho ko imodoka zerekeza i Huye zabaye nyinshi cyane ku buryo hari izageraga mu Mujyi wa Huye izindi zitarava i Kigali kubera ubwinshi bw'abafana bashaka gushyigikira ikipe yabo.

Wasiri yakomeje avuga ko gukunda ikipe ari ugutanga byose mu kuyishyigikira, aho atanga urugero rw'abafana bazakora ingendo ndende baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu kugira ngo bajye gushyigikira ikipe yab.

Yavuze ko ari ibintu bidasanzwe kubona abafana benshi bifuza gushyigikira ikipe yabo mu buryo bugaragara, bigaragaza uburyo urukundo rw'umupira w'amaguru rurimo gutera imbere mu Rwanda.

Yakomeje asaba abafana gukomeza gushyigikira ikipe yabo mu buryo bwiza kandi bwubaka. Mu gihe abafana bari bategereje uyu mukino, bari bafite ibyishimo byinshi ndetse no kwiyemeza ko bazataha bishimye, batsinze Mukura VS imbere y'abakunzi bayo.



Source : https://kasukumedia.com/abafana-ba-rayon-sports-babanje-gutangaza-intego-yabo-mbere-yo-kujya-i-huye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)