Abafite amatungo basabwe kugumisha amatungo mu ngo, kubwo kuyarinda urusaku rw'ibishashi by'umuriro by'umwaka mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe isi yose yizihiza umwaka mushya ikoresheje ibishashi by'umuriro ibizwi nka 'fireworks', iki gihe cy'ibyishimo ku bantu gishobora kuba igikangisho ku nyamaswa zimwe na zimwe, nk'uko impuguke zo muri Afurika y'Epfo zibitangaza.

Mandy Robinson, umuyobozi wa Spaniel Inkeragutabara muri Afurika y'Epfo, avuga ko ibishashi by'umuriro bishobora guteza inkeke ikomeye ku nyamaswa, cyane cyane imbwa. Ati: 'Imbwa zigira ubwoba bwinshi bitewe n'urusaku rukabije rw'ibishashi cyangwa ibintu nk'inkuba.

Ibishashi biba bifite urusaku rurenze nurw'inkuta, bigatuma inyamaswa zifata imyitwarire itunguranye, nko gusimbuka uruzitiro aho bibaye ngombwa.

Mu gihe abantu bategura ibiruhuko byabo ku buryo bunoze, akenshi bibagirwa gutekereza ku nyamaswa zabo, nyamara zigomba guhora ari igice cy'imibereho yacu buri munsi,' Robinson ashimangira ku rusaku rukabije rw'ibishashi bishobora gutera ingaruka z'ubuzima bwo mu mutwe ku nyamaswa, harimo guhungabana no kugira imyitwarire idasanzwe. Gusa, hari ingamba nyinshi zakirwa mu rwego rwo kugabanya izi ngaruka.

Vanessa Fitzpatrick, umuyobozi wa Pet Connect, umuryango wita ku matungo yaburanye na ba nyirayo matungo, atanga inama ku buryo bwo kugabanya izi ngaruka: 'Niba ufite impungenge ku mibereho y'amatungo yawe, cyane cyane mu bihe by'umwaka mushya, wareba uko wakura imiti igabanya ubukana cyangwa ituje kwa muganga. Ariko ni ingenzi gukurikiza neza amabwiriza y'abaganga mu kuyikoresha.'

Abahanga banashishikariza abantu gukoresha ibikoresho bigabanya stress ku nyamaswa, nko gukoresha amakoti yabugenewe no gucuranga umuziki utezimbere ituze muri zo nyamanswa za matungo zo murugo.

Ibi bishobora gufasha nyir'itungo gutuma inyamaswa zimera neza mu gihe cy'umwaka mushya.

Mu gihe kwishimira umwaka mushya ari ibihe by'ibyishimo kuri benshi, ni ngombwa ko ba nyir'amatungo bafata ingamba zikwiye kugira ngo barinde inyamaswa zabo ingaruka z'urusaku rw'ibishashi.

'Abafite amatungo basabwe kugumisha mu ngo kugira ngo barinde urusaku rw'ibishashi by'umwaka mushya.'

 

 



Source : https://kasukumedia.com/abafite-amatungo-basabwe-kugumisha-amatungo-mu-ngo-kubwo-kuyarinda-urusaku-rwibishashi-byumuriro-byumwaka-mushya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)