Abakikinga ku gihuru ni 1% gusa: Uko gutunga ubwiherero mu Banyarwanda bihagaze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwo mu Buhinde muri Leta ya Rajasthan rwahaye umugore uburenganzira bwo gutandukana n'umugabo we kuko urugo rwe rutagira ubwiherero. Uyu mugore yavugaga iyo ashatse kujya kwikiranura n'umubiri, yikinga mu bihuru, nabwo bigasaba ko yitwikira ijoro ngo hato abaturanyi batamuha inkwenene.

Umugore yashinjaga umugabo we ko mu myaka itanu bari bamaranye, yananiwe kubaka ubwiherero imbere mu rugo. Hari n'undi mugabo wabenzwe ku munota wa nyuma ubukwe ntibwataha nyuma y'uko umugeni we yari amaze gutahura ko nta bwiherero buri mu rugo rushya agiye gutahamo.

Muri rusange, mu Buhinde habarurwa abagera kuri miliyoni 600 bafite ikibazo cy'ubwiherero.

Mu Rwanda, ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko ingo zifite imisarane yujuje ibisabwa kandi idasangirwa ari 72%, mu gihe abantu bakiranura n'umubiri ku gasozi cyangwa mu ishyamba ari 1% mu gihugu hose.

Ingo nyinshi zifite ubwiherero budasangirwa ni iziyoborwa n'abagabo zigera kuri 74%, mu gihe iziyoborwa n'abagore zifite ubwiherero budasangiwe ari 68%.

Bigaragara ko abatuye mu mijyi bafite ubwiherero budasangirwa ari 56%, umubare muto ugereranyije n'ingo 78.5% zifite ubwiherero budasangirwa mu bice by'icyaro.

Umukozi wa Minisante Ushinzwe Ishami ry'Ubuzima bushingiye ku bidukikije, Mukamunana Alphonsine, yabwiye IGIHE ko umubare w'Abanyarwanda bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa umaze kuzamuka bitewe n'ubukangurambaga bukorwa hirya no hino mu baturage n'inzego z'ibanze, abadashoboye kubwiyubakira, bakabwubakirwa.

Yavuze ko ibigenderwaho kugira ngo umuntu yizere ko afite ubwiherero budashobora gushyira mu byago ubuzima bwe nko kurwara indwara ziterwa n'umwanda birimo uburebure bwa metero nibura eshanu z'ubujyakuzimu, kuba butinze kandi bworoshye gukorerwa isuku, bwubakiye ku mpande, busakaye ndetse bukanakinze.

Mukamunana yasobanuye ko umuntu udafite ubwiherero atari we gusa bigiraho ingaruka ahubwo n'abaturanyi be zibageraho.

Yagize ati 'Utabufite ahura n'ingaruka nyinshi, ndetse si na we gusa, kuko n'abaturanyi be aba abashyira mu kaga. Umuntu udafite ubwiherero, bivuze ko yituma ku gasozi, ya myanda ishobora kumanukira mu masoko y'amazi, ukazasanga abaturage b'aho bose bahuye n'ikibazo cy'indwara zituruka mu mwanda.'

Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara na OMS igaragaza ko abarenga miliyoni ebyiri ku Isi, badafite ibikoresho by'ibanze by'isuku n'isukura. Ni mu gihe miliyari 1,8 usanga bakoresha amazi yandujwe n'imyanda iva mu misarane kandi 80% by'amazi ava mu misarane yongera gusubira mu rusobe rw'ibinyabuzima atasukuwe.

Mukamunana asobanura ko gukaraba amazi meza n'isabune igihe umuntu avuye mu bwiherero ndetse na mbere yo gufata ifunguro, bigabanya ibyago byo kurwara indwara ziterwa n'umwanda ku kigero cya 47%, bityo ko Abanyarwanda bakwiriye kubizirikana.

OMS itangaza ko 10% by'abatuye isi batunzwe n'ibiribwa biba byuhiwe hakoreshejwe amazi y'umwanda, aho abantu barenga ibihumbi 280 bapfa bishwe n'impiswi ziwuturukaho.

Abenshi mu mijyi bakoresha ubwiherero busangirwa n'ingo zirenze rumwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-n-abikinga-ku-gihuru-gutunga-ubwiherero-mu-banyarwanda-bihagaze-bite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)