Abakozi ba LONI batangiye guhungira mu Rwanda (amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko izindi nzira zose zashoboraga kubakura muri RDC zafunzwe n'umutwe wa M23 harimo inzira yo mu kirere n'iyo ku butaka. Aba bakozi bari kumwe n'imiryango yabo.

Intambara imaze imyaka mu Burasirazuba bwa RDC, ariko yafashe indi ntera mu minsi mike ishize ubwo M23 yigaruriraga imijyi myinshi kugeza no kuri Goma ifatwa nk'Umurwa Mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 26 Mutarama, imiryango mpuzamahanga irimo n'umuryango w'Abibumbye yari yatangaje ko abakozi batari ingenzi bagomba kuva i Goma.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Mutarama 2025, abakozi ba mbere bageze mu Rwanda, bakirirwa i Rubavu, bamwe bakavuga ko batazi neza ikiza gukurikiraho.

Umwe mu bakozi ba LONI binjiye mu Rwanda, yavuze ko ku mupaka wa RDC nta bashinzwe gucunga umutekano w'umupaka bahari ku buryo nk'ahaca imodoka hari ingufuri.

Didier Tebonge umaze imyaka 10 ari umushoferi wa MONUSCO, yabwiye IGIHE ko mu nzira aho banyuraga babonye abasirikare ba RDC (FARDC) nko ku bitaro bikuru n'ahandi.

Ati 'Mu gitondo ubwo bari baje kuduherekeza twagendaga kugera aha, nta kindi twabonaga uretse abasirikare benshi ba FARDC. Aba M23 ntabo nigeze mbona n'amaso yanjye, mu mihanda nta kibazo kirimo ntabwo wabona abasirikare ba M23.'

Uyu mugabo yavuze ko ku mupaka basanze hari abapolisi gusa ku ruhande rwa RDC.

Mu bamaze kwakirwa mu Rwanda n'Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka, harimo abakozi ba LONI bari guhabwa urwandiko buzuza, ruriho ko bavuye i Goma bagiye i Kigali. Urwo rwandiko buri wese ashyiraho amazina y'abo bari kumwe.

Tebonge yavuze ko batazi neza niba bakomeza kuguma i Kigali.

Ati 'Dukurikije uko twabibonye, imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubutabazi yahawe inzira yo guhunga inyuze mu Rwanda kuko ntawe uzi niba intambara ikomeza cyangwa ihagarara, natwe tugiye kujya i Kigali, wenda tubone kwimukira i Kinshasa.'

Aboubakar wari utuye i Goma, yabwiye IGIHE ko mu ijoro ryacyeye muri uyu mujyi ibintu byari bimeze nabi kubera urusaku rw'amasasu menshi.

Ati 'I Goma byari bibi cyane mu ijoro ryacyeye, uretse ko njye nagiye gucumbika mu nkambi za MONUSCO, ariko n'aho twari turi twumvaga urusaku rw'amasasu ndetse ukabona umuriro mu kirere. Mu gihe twazaga twabonye abasirikare bataye intwaro n'imodoka z'intambara zatawe n'ingabo za Leta ya Congo.'

Ku wa 25 Mutarama, M23 yari yahaye Ingabo za RDC n'imitwe bafatanya irimo FDLR, Wazalendo, Ingabo z'u Burundi n'abandi bafatanya kurambika intwaro hasi, ndetse nyuma yaho itangaza ko ikirere cya Goma gifunzwe kuko gikoreshwa n'ingabo za RDC mu kuzana intwaro zica abaturage i Goma.

Aboubacar ati 'Mu mujyi nta basirikare ba FARDC bahari, bose batangiye guhunga, mbese ubu nta basirikare ba FARDC bahari.'

Nyuma yo kuva ku mupaka, abamaze kwakirwa n'u Rwanda bagiye kwerekeza mu Mujyi wa Kigali aho bose bahurira kuri Kigali Pelé Stadium, nyuma bashyirwe muri hotel zitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

U Rwanda ruratanga ubufasha bwo kubakira no kubageza i Kigali, hanyuma ibijyanye n'amahoteli n'ibindi, byitabweho na LONI. Byitezwe ko nyuma bagomba kwerekeza i Kinshasa.

𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎

Umwe mu bakozi ba Loni binjiye mu Rwanda, yavuze ko ku mupaka wa RDC nta bashinzwe umupaka bahari ku buryo nk'ahaca imodoka hariho ingufuri.

Ku rundi ruhande, abamaze kwakirwa mu Rwanda n'Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka, abakozi ba Loni bari kubaha… pic.twitter.com/fW6R0bZV2M

â€" IGIHE (@IGIHE) January 27, 2025

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abantu bakomeje kugera ku mupaka w'u Rwanda na RDC ari benshi
LONI yasabye u Rwanda inzira yo guhungisha abakozi bayo kuko izindi zose zafunzwe na M23
Bisi z'u Rwanda zirabavana i Rubavu ziberekeza i Kigali
Abavuye i Goma bavuze ko bagiye babona imyambaro n'imodoka za gisirikare zatawe n'abasirikare ba FARDC
Abakozi ba LONI bageze mu Rwanda bahita bakomereza i Kigali
Ubwo bamwe mu bakozi ba LONI bari bageze muri bisi zibavana i Rubavu ziberekeza i Kigali
Abakozi ba LONI babanje kuzuza imyirondoro yabo
Babanzaga kuzuza imyirondoro yabo
Ku mupaka wa Grande barriere ni ho bose banyuze
Abakozi ba LONI bahungishijwe imirwano banyuze mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-loni-batangiye-guhungira-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)