
Ni igikorwa cyabereye mu ishuri mpuzamahanga rya Ntare Louisenlund School (NLS), riherereye mu Karere ka Bugesera.
Abana bo muri Sherrie Silver Foundation basanzwe bamenyereweho impano zitandukanye ziganjemo izishingiye ku muziki zirimo kubyina imbyino zitandukanye yaba iza gakondo ndetse n'izigezweho.
Umuyobozi wa Ntare Louisenlund School, Damien Vassallo, yavuze ko kuba abanyeshuri be bahuye n'abana bo muri Sherrie Silver Foundation ari ibyagaciro kandi hari byinshi babigiyeho.
Ati 'Igikorwa cyabaye uyu munsi ni ingirakamaro ku iterambere rya Ntare Louisenlund School ndetse no kubaka umubano hagati y'iri shuri n'umuryango Sherrie Silver Foundation. Abanyeshuri bose basangizanyije ubumenyi butandukanye kandi ndakeka buri ruhande hari icyo rwigiye ku rundi.'
Haba Sherrie Silver ndetse na Vassallo, bashimangiye ko uyu muhuro wateye umuhate abana bo muri Sherrie Silver Foundation bageze mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza, bakazitegura neza ibizamini bya leta by'uyu mwaka kugira ngo bazagire amanota meza abemerera kuzakomereza ayisumbuye muri NLS.
Sherrie Silver aganira na IGIHE, yavuze ko yatunguwe n'impano yabonanye abana bo muri NLS, ndetse yongeraho ko yashimishijwe n'uko bagira urugwiro.
Ati 'Natunguwe n'abana bo muri iri shuri, barashimishije kandi bafite impano nyinshi zirimo ubukorikori, kubyina ndetse ikirenze ni ukuntu basabana kandi bagira urugwiro. Twabigiyeho byinshi kandi nibiba ngombwa n'ubutaha tuzagaruka.'
Bimwe mu byo abana basangizanyije harimo imirimo y'ubukorikori, kubyina imbyino zitandukanye, kurushanwa koga muri Piscine ndetse no gukina umupira w'amaguru.
Sherrie Silver yavuze ko hari ubufatanye buri hagati y'impande zombi, ariko nta kidasanzwe cyari cyagerwaho ku buryo byashyirwa hanze.
Iri shuri rya NLS, ryatangiye kubakwa mu 2019 bivuye ku gitekerezo cy'ihuriro ryiswe NSOBA rigizwe n'abize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School muri Uganda, ku isonga harimo Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni.
Ryatangiranye abanyeshuri 145 bari mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye [Level Seven], ndetse biteganyijwe ko igihe imyaka yose izaba yuzuye rizaba rifite abagera ku 1000.
Mu banyeshuri biga muri iri shuri harimo abishyurirwa na Leta y'u Rwanda babaye aba mbere mu gihugu mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, abandi bakishyurirwa n'imiryango yabo.


























Amafoto: Niyonzima Moses