Iyi nkunga yashyikirijwe umuyobozi muri Minisiteri y'Uburezi kuri uyu wa 03 Mutarama 2025, mu busabane hagati y'Abanyarwanda baba mu mahanga bwabereye ku cyicaro cya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, MINAFFET.
Muri Kamena 2024 ni bwo hatangijwe gahunda ya 'Dusangire Lunch', hagamijwe ko abana bose bagerwaho n'ifunguro rya Saa Sita, na cyane ko hari ababyeyi birengagizaga uruhare rwabo muri iyo gahunda.
Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Queensland, Renatus Mulindangabo, yavuze uko ibihe bizagenda biha ibindi ari ko umusanzu wabo uzagenda urushaho kwaguka.
Ati 'Ni igikorwa duteganya ko twazajya dukora buri mwaka uko tuje iwacu tukanafasha. Habaye ubukangurambaga, ubu ni intangiriro ariko twizera ko mu bihe bizaza n'abandi bazaba bamaze kubyumva neza, twaje turi benshi bigaragaza ko iyi gahunda ishyigikiwe bityo twizeye ko izakomeza.'
Iyi nkunga yatanzwe, yakusanyijwe binyuze mu Muryango Nyarwanda wo muri Australia, by'umwihariko muri gahunda batangije umwaka ushize muri Nzeri ya 'Coming Home' aho bifuje kuzajya baza gusabana n'Abanyarwanda buri mwaka ariko bakagira n'ibikorwa bizamura iterambere n'imibereho myiza bakora.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n'Igenamigambi muri Minisiteri y'Uburezi, Rose Baguma, washyikirijwe iyi nkunga, yashimiye uruhare rw'aba Banyarwanda mu guharanira ireme ry'uburezi mu Rwanda, aboneraho no guhamagarira buri wese gutanga umusanzu.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye umusanzu Umuryango w'Abanyarwanda baba mu mahanga utanga mu guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Ati "Umusanzu wanyu mu guteza imbere ubucuruzi, uburezi, umuco n'imibereho myiza y'abaturage bigaragarira buri wese mu bikorwa by'indashyikirwa. Twabonye ubwitange muri gahunda zitandukanye nka 'Dusangire Lunch' zagize uruhare rugaragara ku Banyarwanda ndetse n'igihugu muri rusange."
Muri Nzeri umwaka ushize, Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko imaze gukusanya miliyoni 143 Frw muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ya 'Dusangire Lunch'.
Aya mafaranga yariyongereye kubera ko ibigo n'abantu ku giti cyabo bakomeje gutanga umusanzu, aho nko mu Ukwakira mu 2024, MTN yatanze miliyoni 30 Frw yo kuzifashishwa n'ibigo by'amashuri mu kunganira Leta guha amafunguro abanyeshuri 10.000 mu mwaka w'amashuri wa 2024/25.
Abanyeshuri barenga miliyoni 3,9 ni bo bagaburirwa ku mashuri.
Amafoto: Kwizera Hervé