Abapolisi bahawe impanuro n'Umuyobozi mukuru wa Polisi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, bagize itsinda rizaba ryitwa RWAFPU3-7 ririmo abagore 85 n'abagabo 75.
Mu butumwa Polisi y'u Rwanda yanyujije ku rukuta rwa X, yavuze ko abahuguwe bagiye gusimbura abari bamaze umwaka mu kazi.
Iti 'Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano arimo guha impanuro itsinda ry'abapolisi 160 rigizwe n'ab'igitsina gore benshi bitegura kujya mu butumwa bw'Umuryango w'abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y'Amajyepfo. Iritsinda ryahawe impanuro rizasimbura irindi rimaze igihe cy'umwaka muri ubyo butumwa.'
Iri tsinda ry'abapolisi rishya rizagenda riyobowe na SSP Donata Nyinawumuntu.
Barasimbura itsinda RWAFPU3-6 rigizwe n'umubare munini w'abapolisikazi, riyoborwa na Senior Superintendent of Police (SSP) Angelique Uwamariya, ndetse muri Nzeri 2024 ryambitswe imidali y'ishimwe ry'akazi.
Ubwo bambikwaga iyo midali, SSP Uwamariya yashimiye UNMISS, ahamya ko bakomeje gushyira imbaraga nyinshi mu gucunga umutekano w'abaturage b'abasivili, babifatanya n'ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza yabo no kurwanya icyo ari cyo cyose gishobora kubangamira uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro, ashimira abapolisi ayoboye uko babyitwayemo badakanzwe n'imbogamizi bagiye bahura na zo.
Itsinda RWAFPU3-6, mu mwaka rimaze mu butumwa, ryatanze umusanzu wo guhugura abapolisi bo mu gihugu cya Sudani y'Epfo mu byerekeranye no kugarura ituze rusange na tekiniki za Polisi zifashishwa mu bikorwa byo gufata no gufunga abakekwaho ibyaha.