Abarenga 8 000 bakurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina mu 2023/24 - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko icyaha cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagishyira mu bice bitatu mu gihe cyo kugikurikirana.

Yemeje hakubiyemo icyaha cyo gusambanya abana, icyo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe ndetse n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ubushinjacyaha bwerekana ko ku cyaha cyo gusambanya umwana mu 2023/2024 bwakiriye amadosiye 3.625 yakurikiranywemo abantu 3.625, barimo abagabo 3.486 n'abagore 139.

Muri ayo madosiye, Ubushinjacyaha bwaregeye inkiko agera kuri 1.613, mu gihe 1.970 yashyinguwe. Andi 42 aracyari kwigwaho.

Muri uwo mwaka kandi inkiko zo mu Rwanda zasomye imanza ziregwamo icyaha cyo gusambanya umwana 2.622, Ubushinjacha butsindamo 1.711, izigera kuri 911 burazitsindwa, bivuze ko ikigero cyo gutsindiraho izo manza cyari 65.3%.

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano ryavuguruwe mu 2023 riteganya ko gusambanya umwana ari icyaha kidasaza.

Umuntu ugihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ku birebana n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 1.112 akurikiranyweho abantu 1.165 barimo abagabo 1.137 n'abagore 28.

Muri ayo madosiye Ubushinjacyaha bwashyinguye 757, buregera inkiko amadosiye 323, mu gihe 32 muri yo yari akigwaho.

Kuri icyo cyaha kandi inkiko zasomye imanza 450, Ubushinjacyaha butsindamo 290, izindi 160 burazitsindwa. Bisobanuye ko ikigero cyo gutsinda izo manza kiri kuri 64.4%.

Mu 2023/2024 kandi ku cyaha cyo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe, Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 3.432 aregwamo abantu 3.432 barimo abagore 204 n'abagabo 3.227.

Muri ayo madosiye ayaregewe inkiko ni 1,805 hashyingurwa 1,573, mu gihe 54 agikurikiranwa.

Imanza zasomwe muri uwo mwaka zirebana n'iki cyaha ni 1.897, butsinda 1.836 n'aho 61 burazitsindwa bisobanuye ko ikigero cyo gutsindiraho imanza kuri icyo cyaha cyari hejuru kuko ari 96.8.

Muri rusange, mu 2023/2024 inkiko z'u Rwanda zasomye imanza zirebana n'icyaha cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina 4,969 zaregwagamo abantu 5.277 barimo abagore 221 n'abagabo 5.056.

Muri izo manza Ubushinjacyaha bwatsinzemo 3.837, butsindwa imanza 1,132. Uwo mwaka wasize ikigero cyo gutsinda izo manza kiri kuri 77.2%.

Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda, Habyarimana Angelique, yavuze ko bijyanye n'imiterere y'icyaha cyo gusambanya abana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri rusange, usanga iyo bigeze mu nkiko uru rwego rutsindwa imanza ku kigero cyo hejuru, bigendanye n'uko hari ubwo ibimenyetso bibura.

Ati 'Biragaragara ko ibi byaha byo gusambanya abana ku bijyanye n'ikigero dutsindiraho imanza biba biri ku kigero cyo hasi ugereranyije n'ibindi byaha muri rusange. Kuri dosiye 100 turegera urukiko 93 turazitsinda, tugatsindwa zirindwi ariko iyo bigeze kuri ibi byaha bijyanye no gusambanya abana kubera ingorane nyinshi zirimo ntabwo ari cyo kigero dutsindiraho. Bivuga ko imiterere y'icyaha ubwacyo n'uburyo gikurikiranwa gisaba ikintu cy'umwihariko.'

Habyarimana yagaragaje ko ibi byaha bigira ingaruka zikomeye ku wabikorewe harimo kugira ipfunwe, agahinda gakabije n'ihungabana bishobora kuba byagira ingaruka mu kubikurikirana.

Yashimangiye ko kubikurikirana bisaba ubushake, ukwiyemeza ku wakorewe icyaha ndetse n'imikorere inoze y'inzego z'ubutabera kuko usanga hari ubwo kubona ibimenyetso kuri ibyo byaha bigorana.

Yavuze ko igisubizo gishoboka ari ugukomeza kuganiriza abakorewe ihohoterwa ku buryo bashobora gutinyuka no gutanga amakuru.

Yashimangiye ko umuti urambye kuri icyo kibazo ari ubufatanye n'inzego zitandukanye aho guharirwa inzego z'ubutabera gusa.
Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Col. Jeannot Ruhunga, yagaragaje ko hari abakora ibyo byaha bahishirwa n'imiryango y'abo babikoreye bitewe n'uko usanga bamwe babizeza ubafasha, abandi bakaba bafitanye isano.

Hari kandi kubura ibimenyetso bishingiye ku kuba bamwe mu byakorewe ihohoterwa bashobora gutinda gutanga ibirego, abahitamo guceceka, abaterwa ubwoba n'ababikora kuko hari icyo batumvikanye n'ababasambanyije kandi mu gihe cyo gukorerwa icyaha bari bahuje umugambi n'ibindi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kubona ibimenyetso bikiri ingorabahizi
Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda, Habyarimana Angelique, yavuze ko bijyanye n'imiterere y'icyaha cyo gusambanya abana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri rusange usanga batsindwa imanza ku kigero cyo hejuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-8200-bakurikiranywe-mu-mwaka-umwe-ishusho-y-ihohoterwa-rishingiye-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 21, February 2025