Baje banafite imbunda zabo eshatu zo mu bwoko bwa AK 47 ndetse na bimwe mu bikoresho bya gisirikare birimo icyombo cyakoreshwaga n'uwari ubakuriye ufite ipeti rya Colonel.
Binjiriye mu Kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Murenge wa Busasamana banavukamo.
Â
Bakigera mu rugo rw'umwe muri bo, bahise bamenyesha inzego z'ubuyobozi bw'Ibanze, aho byabanje kumenyeshwa Umuyobozi w'Umudugudu, na we wahise amenyesha inzego zimukuriye nk'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, ubundi amakuru aza kugera ku nzego z'umutekano, zahise ziza kubafata bahita bajyanwa kuganirizwa.Â
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko aba barwanyi bajyanywe kugira ngo baganirizwe babone gusubira mu muryango mugari nk'uko bisanzwe bigenda ku bavuye mu mitwe yitwaje intwaro mbere yo kujya mu buzima busanzwe.Â
Yavuze ko ubuyobozi buba bufite aba bantu 'kugira ngo tubanze tubaganirize, tubamenyereze, tubahe amakuru y'Igihugu cyabo bagarutsemo mbere yuko tubarekura ngo bajye mu baturage kuko ni abantu baba baje bamaze igihe baba mu kindi Gihugu, baba mu mirwano.'ÂMulindwa Prosper yavuze ko aba barwanyi binjiye mu Rwanda badahungabanya umutekano, aboneraho kubashima ko bafashe icyemezo kizima, ndetse anagira inama abandi bakiri muri uyu mutwe w'iterabwoba kwitandukanya na wo, ndetse ko igihe bahisemo gutaha ku bushake bwabo, bazakirwa nk'uko bitangazwa n'Umuseke dukesha iyi nkuru.
Â