Umwaka mushya w'Abashinwa wizihizwa mu birori by'iminsi 15 bizwi nka Spring Festival. Birangwa no gusurana kw'inshuti, gusangira n'abavandimwe no kwifurizanya amahirwe.
Spring Festival igenwa hashingiwe ku ndangaminsi y'Abashinwa [lunar calendar]. Nta tariki yihariye uyu mwaka wizihizwaho. Ibi birori biba hagati yo ku wa 21 Mutarama na 20 Gashyantare.
Umwaka wa 2025 wiswe uw'inzoka, umuco w'Abashinwa ufata nk'igisobanuro cy'ubwenge, imyemerere, umugisha, kororoka n'umusaruro mwiza. Uzizihizwa hagati ya tariki 29 Mutarama na 12 Gashyantare 2025.
Muri ibi birori hagarutswe cyane ku byagezweho binyuze mu bufatanye bw'u Rwanda n'u Bushinwa mu mwaka ushize.
Hagarutswe ku mushinga wo kubaka ibitaro bya Masaka uzasozwa mu mezi atandatu ari imbere, umushinga wo gufasha amashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza, kubona murandasi yihuta kandi ku giciro gito 'Smart Education Project'. Amashuri 1.500 ni yo amaze kuwungukiramo.
Hari kandi umushinga wo kubaka Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Nyabarongo II, umushinga w'ikoranabuhanga ryo guhinga ibihumyo rizwi nka Juncao n'iyindi myinshi.
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko u Rwanda n'u Bushinwa bihuriye kuri byinshi birimo iterambere, imiyoborere ishingiye ku baturage, demokarasi n'ibindi, bityo ko umubano w'ibihugu byombi ntakizawukuraho.
Yagize ati 'Hari n'abanyeshuri 30 bo muri IPRC Musanze, bagiye gukomereza amasomo yabo muri Kaminuza ya Jinhua y'imyuga mu Bushinwa. Iyi mishinga nyigereranya nk'imbuto zashibutse ku bucuti bwiza dufitanye.'
'Uyu ni umwaka mushya, umwaka wo gukomeza ubu bufatanye. Abashinwa benshi bazaza gusura u Rwanda, ndetse n'andi mahirwe ashingiye ku bufatanye azaza.'
Ambasaderi Wang yavuze ko hari indi mishinga u Bushinwa bwiteze kugiramo uruhare, irimo uwo kwagura umuhanga Prince House-Masaka, n'indi yo kongera abashoramari mu guteza imbere gahunda ya 'Made in Rwanda'.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma hakishimirwa ibyagezweho mu myaka yashize ku bufatanye bw'ibihugu byombi no kureba uko byakomeza.
Ati 'Mu myaka yashize, ubufatanye bwacu n'Abashinwa bwagaragariye mu mishinga myinshi yagenze neza, irimo iy'ubwubatsi, ubuzima, uburezi n'indi.'
Yakomeje avuga ko 'U Bushinwa ni cyo gihugu kiza imbere mu gushora imari hano mu Rwanda, bikagira umusanzu bitanga ku bukungu, imibereho myiza n'iterambere ry'igihugu. Turashaka gukomeza kubakira kuri ibi, mu myaka iri imbere.'
Yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no gushyira mu bikorwa imyanzuro yemerejwe mu nama ihuza u Bushinwa n'abakuru b'ibihugu bya Afurika izwi nka [FOCAC] iheruka, kandi ko intego ari ugukomeza kubaka umubano hagamijwe iterambere ry'abaturage b'ibihugu byombi.
Gen (Rtd) Kabarebe, yavuze ko kandi mu byo kwishimira uyu munsi, harimo kuba mu 2024 ibirori by'umwaka mushya w'Abashinwa 'Spring Festival' n'Intore z'u Rwanda, byarashyizwe mu murage ndangamuco udafatika w'Isi.
Amafoto: Kwizera Remy Moses