Ku munsi wejo hashize, taliki 3 Mutarama nibwo itsinda rya mbere ry'abasirikare n'abapolisi ba gisirikare baturutse muri Amerika y'Amajyepfo ryageze i Port-au-Prince kugira ngo riyobore ubutumwa bw'umutekano mpuzamahanga witwaje intwaro, mu rwego rwo kurwanya udutsiko twitwaje intwaro muri Haiti.
Iryo tsinda rigizwe n'abashinzwe umutekano 83, barimo abasirikare umunani baturutse muri Salvador n'abapolisi ba gisirikare 75 baturutse muri Guatemala, ku bw'itsinda ry'abapolisi 150 biteganyijwe koherezwa.
Abanyasalvador bashinzwe gutanga ubuvuzi bw'ibanze no gufasha mu bijyanye n'impanuka, mu gihe Abanya-Guatemala bazibanda ku guhashya udutsiko twitwaje intwaro.
Ukuza kw'iri tsinda byitezweho kongera ingufu mu bikorwa by'umutekano, byari bisanzwe byiganjemo uruhare rw'abapolisi.
Iri tsinda ryakiriwe ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Toussaint Louverture n'abayobozi ba Haiti, rihabwa ikaze mu gihe igihugu gikomeje guhangana n'ubwiyongere bukabije bw'ubugizi bwa nabi mu gace ka Port-au-Prince.
Mu rwego rwo gushyigikira ubu butumwa bw'umutekano, ubuyobozi bwa Joe Biden bwatwaye nibura indege 22 muri Haiti mu kwezi gushize, zije n'ibikoresho bikenewe cyane kuri polisi ya Haiti.
Ubufasha bwatanzwe burimo imodoka zifite ibirwanisho, byose bigamije gushyigikira ibikorwa bya Kenya nk'igihugu kiyoboye ubu butumwa.
Ukuza kw'iri tsinda kwari gutegerejwe igihe kirekire kandi kije mu gihe gikomeye kuri Haiti, aho abaturage bakomeje kugirirwa nabi n'ibitero byitwaje intwaro.
Â