Mu 2022 nibwo ubuyobozi bw'Akarere bwatangiye kubaka gare nshya ya Ngoma ku bufatanye na Jali Holdings, ikaba yari kubakwa mu byiciro bibiri.
Icyiciro cya mbere kwari ukubaka parikingi y'imodoka n'inzu zo gukatiramo amatike, mu gihe icyiciro cya kabiri cyari kubakwamo inzu igeretse rimwe yari gukorerwamo ubucuruzi. Ni inzu yari kugira imiryango ireba muri kaburimbo indi ikareba imbere muri gare.
Muri Kamena 2023 hatashywe icyiciro cya mbere, gusa ubuyobozi bwizeza abaturage ko n'ikindi cyiciro kigiye guhita gitangira ariko kugeza n'ubu bamwe mu baturage babwiye IGIHE ko batari bamenya amaherezo y'iyi nzu yari kubakwa muri gare kuko hari bamwe mu bacuruzi bari banatangiye kubara ko ariho bazimurira ubucuruzi bwabo.
Ndacyayisenga Eric yavuze ko ubwo hamanikwaga igishushanyo mbonera cyariho inzu igeretse yari butume iyi gare irushaho gusa neza ndetse ikanatuma abantu benshi bayicururizamo. Yavuze ko bayobewe irengero ry'iyo nzu.
Ati 'Mu by'ukuri uko igishushanyo mbonera twakibonye hariho inyubako igeretse, nyuma mu kubaka siko byagenze twabonye bahurutura gare gusa duhora tubyibaza, urabona inyubako igeretse ahantu iri hagaragara neza kandi inongera agaciro k'ahantu rero ubuyobozi bwagasobanuye icyatumye iyo nyubako itubakwa.'
Tuyisenge Emmanuel we yavuze ko inzu igeretse yari yaramanitswe mu gishushanyo mbonera ariko ngo ubwo gare yatahwaga babwiwe ko iyo nzu izubakwa nyuma, barategereza baraheba.
Undi muturage yavuze ko mu gihe ubuyobozi bwatangaje ibikorwa runaka biba bigiye kubakwa, buba bukwiye kutabeshya Abaturage, ahubwo bugaharanira ko igishushanyo mbonera bwamanitse cyubahirizwa.
Ati 'Ahantu hari inzu igeretse umujyi ugenda waguka kandi byanatuma gare yacu irushaho kuba nyabagendwa kuko yaba ifite abaturage benshi bayikoreramo ubucuruzi n'abagenzi bikongera urujya n'uruza mu Mujyi wacu. Ikindi nabwira ubuyobozi iyo bamanitse igishushanyo mbonera nticyubahirizwe baba baduhaye urugero rubi.'
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yabwiye IGIHE ko iyi nyubako itari kubakwa na Leta, ahubwo ari umufatanyabikorwa Jali Holdings ari nawe wubatse gare ya Ngoma.
Yijeje ko ibiganiro bigikomeje kugira ngo iyi nyubako igeretse izubakwe mu minsi ya vuba.
Ati 'Iriya nzu ntabwo ari Akarere kazayubaka ni inzu izubakwa na Jali Holdings ifite gare mu nshingano. Icyo Akarere kakoze kayeretse igishushanyo mbonera cya gare n'uko gikwiriye kuba kimeze, tukiganiraho umushoramari iyo ashoye imari agenda agira ibyiciro, yabanje kubaka gare nziza. Ubu turi mu biganiro kugira ngo mu cyiciro cya kabiri azahashyire inzu y'ubucuruzi, ntabwo ari amafaranga ya Leta azakoreshwa.'
Visi Meya Mapambano yavuze ko kuri ubu uyu mushoramari akiri kureba ingengo y'imari izakoreshwa, Banki bakorana n'ibindi byose bizakenerwa, yizeza abaturage ko iyi nzu igeretse izubakwa muri gare ya Ngoma mu minsi mike kandi ngo ibiganiro biracyakomeje.
Byari biteganyijwe ko gare ya Ngoma izuzura itwaye miliyari 1,7Frw. Ubwo hatahwaga icyiciro cya mbere, ubuyobozi bwavuze ko cyuzuye hakoreshejwe miliyoni 750 Frw.