Ni umuhigo bihaye ku wa 10 Mutarama 2025 nyuma yo guhabwa isomo na Komiseri muri Polisi y'Igihugu uyobora Ubutumwa bwo Kugarura Amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), CP Bizimungu Christophe.
Ni somo ryagarukaga ku buryo bwo kurengera abafatwa ku ngufu, hitabwa ku bimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.
Abahawe iri somo bavuze ko basanze hari icyuho mu buryo bwo gufasha uwahohotewe mu nzira z'amategeko, bityo ko biteguye gutangamo umusanzu.
Asiimwe Abel usanzwe akora umurimo w'ubwunganizi mu mategeko mu kigo Trust Law Chambers, yavuze ko hari igihe bajyaga bunganira abakiliya babo mu buryo bubahutaza batabizi.
Ati 'Hari igihe uwahohotewe aza avuga ko bamufashe ku ngufu, tukihutira kubaza niba yajyanywe kwa muganga bakamusuzuma kandi hari ibikomere bigaragara. Ubu twamenye ko umuntu ashobora gufatwa ku ngufu ariko ntihaboneke ibikomere. Ibyo bivuze ko uburyo busanzwe bwo gushakisha ibimenyetso mu buryo bw'amategeko atari bwo bukwiye gukoreshwa ku wafashwe ku ngufu.'
Yasobanuye ko gukurikiza izo nzira zisanzwe z'amategeko bituma bamwe mu bahohoterwa bareka gushaka ubutabera bitewe n'uko kubazwa ibibazo byinshi badafitiye ibisubizo.
Me Taima Lydia na we ukora ibijyanye n'ubwunganizi mu mategeko mu muryango Certa Foundation, yavuze ko hari ibyuho bikigaragara mu kurenganura abahohotewe, agaragaza ko hakenewe imbaraga zihuriweho mu kubiziba.
Yagize ati 'Igihugu cyacu gifite amategeko meza ahana ihohoterwa ariko ishyirwa mu bikorwa riracyarimo ibibazo. Hari nk'aho abacamanza bitewe n'uko babyumva bashobora kubogama. Bashobora gushingira ku kuba uwahohotewe hari ibimenyetso yabuze, yananiwe gusubiza se cyangwa gutanga andi makuru ku wamuhohoteye, agatsindwa urubanza. Abo bacamanza baba bumva bari gukusanya ibimenyetso ariko mu by'ukuri bari kongera guhohotera uwabagannye. Ibyo bituma abenshi mu gihugu bahitamo guceceka kuko baba bumva bagiye kongera guhohoterwa.'
Yavuze ko ubumenyi yungutse agiye kubwongera mu bushakashatsi we na bagenzi be bari gukora, bazabwifashishe mu guhugura abafite aho bahurira n'abahohotewe bose mu turere umunani umuryango wabo ukoreramo.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur, yavuze ko abanyeshuri bahawe iri somo bitezweho umusaruro ufatika mu nzego bakoramo.
Ati 'Abanyeshuri bahuguwe biganjemo abari mu nzego za Leta zifata ibyemezo. Iyo bigishijwe n'umuyobozi nk'uriya muri Polisi, wanakoze ubugenzacyaha igihe kirekire, bibafasha guha ishusho ibyo bakora. Ni n'umwanya wo kugaragaza imbogamizi bahura na zo mu kazi, umwarimu akababwira uko bagomba kwitwara'.