Abinkwakuzi bakoze mu nganzo! Ryoherwa na We... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyumweru cya mbere cya 2025, cyaranzwe no gukora cyane ku ruhande rw'abahanzi nyarwanda, kuko bashyize hanze indirimbo nyinshi kandi zengetse cyane. 

Imikorere iri hejuru abahanzi Nyarwanda batangiranye umwaka mushya, iratanga icyizere kiri hejuru y'uko uyu mwaka uzaba udasanzwe mu ruganda rw'umuziki haba mu Rwanda ndetse no mu ruhando rw'amahanga.

Nk'uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw'indirimbo nshya z'abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n'abakizamuka.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro, abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

Mu bahanzi bakoze mu nganzo, harimo Yampano uri mu banyempano bashya bari kuzamuka neza muri iki gihe, Chiboo na we uri mu batanga icyizere, Yago, Nessa na Beat Killer biyemeje gukora ibidasanzwe muri Hip Hop muri uyu mwaka, Tonzi, Emmy Vox n'abandi.

Dore indirimbo 10 InyaRwanda yaguhitiyemo zagufasha kuryoherwa n'impera z'icyumweru cya mbere cy'umwaka wa 2025 umaze iminsi itatu gusa utangiye:

1. Â Ã‚ Ã‚  Meterese â€" Yampano ft Bushali

">

2. Â Ã‚ Ã‚  Okipe - Chiboo

">

3. Â Ã‚ Ã‚  Merci - Tonzi

">

4. Â Ã‚ Ã‚  Kwa Mama â€" Yago Pon Dat

">

5. Â Ã‚ Ã‚  Cheers â€" Yugi Umukaraza ft Ish Kevin

">

6. Â Ã‚ Ã‚  Ntacyo bitwaye â€" Nessa ft Beat Killer

">

7. Â Ã‚ Ã‚  Warakoze â€" Emmy Vox ft Ben Muragizi

">

8. Â Ã‚ Ã‚  Umwaka Mushya â€" Inganzo Ngari

">

9. Â Ã‚ Ã‚  Ntakinanira - Promise Hope

">

10. He Blessed my life â€" Maranatha Choir

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150445/abinkwakuzi-bakoze-mu-nganzo-ryoherwa-na-weekend-ya-mbere-ya-2025-hamwe-numuziki-mushya-vi-150445.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)