African News Agency (ANA) yashinzwe muri Gashyantare 2015 i Cape Town, Afurika y'Epfo, na Sekunjalo Investments hamwe na Independent Media, iyobowe na Iqbal Survé, nyuma y'isenyuka rya South African Press Association (SAPA).
Intego nyamukuru yo gushinga iki kigo, kwari ukugira ngo kigaragaze, gisesengure gitange umuti w'ibibazo Afurika ifite haba mu bukungu, ubuyobozi, imibereho y'abaturage ndetse no mu iterambere rya Afurika.
Iki kigo cyagaragaje ubushongore n'ubukaka bwacyo mu gihe gito hanyuma batangira kwagura ibikorwa byabo ari nabwo bagezaga ahantu hatandukanye nko mu Bufarsana, Dakar, Abidjan, Libreville, Douala, Rabat, Tuniziya, na Kigali
Mu rwego rwo kwishimira ibi byagezweho, African News Agency (ANA) bagiye kwizihiriza isabukuru y'imyaka 10 i Kigali aho baza kuba batumiye abahanga mu itangazamakuru mpuzamahanga kugira ngo barebere hamwe icyakorwa kugira ngo itangazamakuru rikomeze gutera imbere.
Bamwe mu bayobozi batumiwe muri ibi birori biba kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Mutarama 2024, harimo Eugène Nyagahene washinze Tele10, Patrick Bofunda Ilingo wa TV5, Oria K. Vande Weghe umuvugizi wa La Francophonie, Clare Akamanzi umuyobozi wa NBA Africa, Elie Habimana uyobora Norrsken muri Afurika y'Iburasirazuba.
Ibiganiro bitangwa biraba bifite intego igira iti 'Gutegura ejo hazaza h'itangazamakuru rya Afurika'
Uretse kandi kuganira ku buryo bwo gutegura ahazaza h'itangazamakuru rya Afurika, ANA irateganya gushinga ishuri rizajya ritanga amahugurwa ku guteza imbere no guhangana n'ibibazo biri mu itangazamakuru ku buryo ejo hazaza h'itangazamakuru hazaba hari mu biganza byiza.
Ubuyobozi bwa ANA bwagize buti "Uyu mushinga ugaragaza ubushake bwacu bwo kuba indashyikirwa mu itangazamakuru rya Afurika. Ntabwo ari uguhugura abanyamakuru gusa; ahubwo ni ukubaha imbaraga zo guhangana n'ibibazo byo ku isi mu gihe bagumye gushinga imizi mu bihe bidasanzwe bya Afurika n'amahirwe."
Africa News Agency bagiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 n'intego igira iti "Gutegura ejo hazaza h'itangazamakuru rya Afurika"