Nyuma y'igihano cyo kwicwa Leta ya Kongo iherutse guha inzererezi bita' kuluna' aho muri Kongo(twagereranya na mayibobo mu Rwanda), isi yose ikomeje kwamagana icyo gikorwa cyafashwe nk'icya kinyanyamanswa, dore ko abasesenguzi basanga ari kimwe mu bibangamiye cyane uburenganzira bwa muntu muri Kongo.
Mu gihe kitageze ku kwezi uhereye mu mpera z'umwaka ushize wa 2024, abasore n'inkumi 172 bahamijwe ibyaha byo kwica, gukomeretsa, kwiba n'ibindi byaha byazengereje abatuye mu mujyi minini ya Kongo, bajyanwa ahitwa Angenga, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'icyo gihugu, ari naho biciwe, nk'uko byanemejwe na Constant Mutamba, Minisitiri w'Ubucamanza aho muri Kongo.
Inama y'Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo( CENCO) ni rimwe mu mashyirahamwe yamaganye ubwo bunyamanswa, cyane cyane ko iyobokamana ryemera ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kwambura undi ubuzima.
By'umwihariko, umwe mu bakaridinali bavuga rikijyana muri Kongo, asanga 'niba igisubizo cyari ukwica abanyabyaha, aho kwica Kuluna (mayibobo zo mu muhanda), hagombye gupfa kuluna ziri mu butegetsi bwa Kongo, kuko ari zo nyinshi, kandi zigejeje igihugu aharindimuka[kurusha inzererezi zishikuza abantu amasakoshi na telefoni].
Uwo mukaridinali usanzwe wamagana ku mugaragaro amahano y'ubutegetsi bwa Tshisekedi, avuga ko politiki yaboze ahubwo ari yo ntandaro y'ivuka rya kuluna n'abandi banyarugomo, kuko yateje ubukene muri rubanda, yimika ubusahuzi, ruswa, akarengane n'umuco wo kudahana, bituma abaturage batagifite icyizere cyo kubaho, bishora mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi ngo babashe kurenza umunsi.
Uyu musaza wubashywe cyane muri Kongo, avuga ko kwica Kuluna usize icyatumye zibaho, ni ukuvuga abategetsi babi, ari ikindi kimenyetso cy'uko Tshisekedi akinga abaturage ibikariko mu maso, ngo batabona ko adashoboye kuyobora igihugu. Ati:' Tshisekedi ashobora kwica kuluna ijana zo mu muhanda, ariko nakomeza gushyira ku ibere kuluna z'abanyapolitiki, ejo hazavuka kuluna igihumbi, ndetse zirengeje ubukana iza mbere'.
Koko rero abasesenguzi banyuranye basanga kwica izi nzererezi n'abandi Leta ishaka kwikiza, bidahagije mu kubonera umuti ibibazo by'ingutu byashegeshe Kongo. Bose barahuriza ku ngingo y'uko Abakongomani bakwiye kwicarana, bagasasa inzobe, bagacukumbura imizi y'ibibazo, bagamije kubishakira ibisubizo birambye.
The post Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu'- Abasesenguzi appeared first on RUSHYASHYA.