Yabikomojeho mu kiganiro kuri Televiziyo y'u Rwanda, aho yagaragaje ko hari izindi raporo ziri gutegurwa kuri ubu bugenzuzi, ateguza ko zizasohoka hari andi mashuri yahagaritswe kubera kutaba ku rwego rw'akenewe mu Rwanda.
Yagize ati 'Aya mashuri 60 afunzwe muri raporo 375 gusa dusohoye. Ni ukuvuga ngo mu zindi raporo turi gukoraho harimo arenze ayo, ubona rwose atakorera ku butaka bw'u Rwanda.'
Boneza yemeje avuga ko NESA ikomeje ubugenzuzi ku bigo by'amashuri bitandukanye, ndetse ko ibigo bidatanga uburezi bufite ireme byose bizakomeza gufungwa.
Buri mwaka NESA isanzwe ikora ubugenzuzi bw'ibigo by'amashuri mu turere twose tw'igihugu, yasanga hari atujuje ibyangombwa, ikayasaba kubishaka.
Muri Nzeri 2024, byagaragaye ko hari ibigo by'amashuri 785 bitari bifite impushya zibyemerera gukora. Nyuma y'ubugenzuzi, bimwe byahawe impushya kuko byujuje ibisabwa, ibindi bisabwa kubyuzuza.
Muri byo, 60 byategetswe gufunga. Byiganjemo ibyo mu cyiciro cy'incuke biherereye hirya no hino mu gihugu mu turere 11.
Boneza Angelique yavuze ko bimwe mu bigo by 'amashuri byafunzwe bitari byujuje ibisabwa birimo kutagira amashuri n'ibikoresho bihagije, ndetse n'abarimu badafite impamyabumenyi zibemerera gutanga ubumenyi ku banyeshuri.
Yagize ati 'Hari ishuri tugeramo ugasanga nta mwarimu n'umwe ufite diplôme. Hari abarimu b'abanyamahanga batagira dipolome z'ibihugu bavuyemo cyangwa ibizisimbura. Abo bantu bamaze imyaka 10-15 mu Rwanda. Turi gusangayo 'abatetsi', abo nibo tureresha abana.'
Mu rwego rwo gukomeza kurengera Abanyeshuri, NESA ivuga ko ikomeje ibikorwa byo gushakira amashuri mashya abigaga mu yahagaritswe, kugira ngo bakomeze amasomo yabo. Kugeza ubu abagera kuri 30% bamaze kubona aho biga.