Ni kenshi uzaganira n'abaraperi mu Rwanda ukumva bahuriza ko Jay Polly ari umwe mu bahanzi b'ibihe byose kandi ko yagize uruhare rufatika mu guteza iyi njyana imbere.
Buri gitaramo gikorewe mu Rwanda gifite aho gihuriye n'umuziki mu njyana ya Hip Hop, ntabwo cyarangira utumvisemo amagambo yo kwifuriza Jay Polly kuruhukira mu mahoro.
Benshi mu bahanzi bose n'iyo bakora umuziki, bavuga ko Jay Polly ariwe muhanzi bakuze bafatiraho icyitegererezo kabone n'ubwo bakora injyana itameze neza nk'umuziki wa Jay Polly.
Ugiye ku ruhando mpuzamahanga, Tupac afatwa na benshi nk'umuraperi wa mbere ku Isi bituma benshi mu bafana ba Hip Hop bakura bamukunda ndetse bakagaragaza ko ariwe pfundo ry'injyana ya hip Hop.
Ibi byose nibyo byatumye umuraperi B Threy aserukana ikabutura iriho amafoto ya Tupac na Jay Polly mu rwego rwo kwerekana ko akunda abo bahanzi ndetse injyana n'inganzo yabo imunyura.
Si ibyo gusa, kwambara iyi kabutura iriho amafoto ya Tupac na Jay Polly byari mu rwego rwo guha icyubahiro aba bahanzi by'umwihariko mu gitaramo cyagenewe injyana aba babayemo abanyabigwi.
Umuraperi B Threy yaserutse mu gitaramo 'Icyumba cya Rap'Â yambaye ikabutura iriho amafoto ya Tupac na Jay Polly
B Threy yagaragaje imbaraga nyinshi mu gitaramo yahereyemo icyubahiro abo yakuze afana mu muziki
B Threy yahamagaye ku rubyiniro umuhanzi Bushali baririmbana indirimbo zabo zamamaye