Ba rwiyemezamirimo bato beretswe amakosa yo kwirinda mu micungire y'ibigo byabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangarijwe mu nama yateguwe na Afri-Global Cooperation Program yahurije hamwe ba rwiyemezamirimo, abayobozi mu nzego za Leta n'iz'abikorera.

Ni inama yabereye i Kigali ku mugoroba w'itariki 19 Mutarama 2025. Yari igamije gusangiza ba rwiyemezamirimo bato inararibonye no kubereka imikorere inoze mu gucunga ibigo bashinze.

Umuyobozi Mukuru wa Afri-Global Cooperation Program, Nyarwaya Shyaka Michael yavuze ko ba rwiyemezamirimo bato baba bafite ubushobozi n'ubushake bwo gukora, ariko rimwe na rimwe bagacunga ibigo byabo nabi bikaba bishobora guhomba.

Ati 'Usanga rwimezamirimo ugitangira yarashinze ikigo abereye Umuyobozi Mukuru, akaba umunyamategeko, umucungamari, ushinzwe abakozi, ari we munyamigabane wenyine n'izindi nshingano zose akaba azihariye. Ni bwo wumva yatanze amasezerano y'akazi arimo ibibazo by'amategeko bakamurega agatsindwa, akananirwa kuzuza ibitabo by'ibaruramari, gucunga abakozi n'ibindi kuko ntaba afite ubwo bumenyi bwose mu kigo."

Nyarwaya yakomeje avuga ko bamwe muri abo ba rwiyemezamirimo baba bumva imbogamizi ituma biharira ibintu byose, ari ubushobozi buke bw'amafaranga nyamara ngo si byo kibazo.

Ati 'Ikigo kigitangira koko kiba gifite ubushobozi buke ariko ushobora kwegera nk'umunyamategeko muziranye cyangwa undi ukamusaba kugufasha ibijyanye n'amategko mukumvikana ko ikigo nigitangira kunguka uzamwishyura n'ayo yakoreye mbere. Ibyo kandi wabikora ku mucungamutungo n'abandi bafite bwa bumenyi bukenewe cyane mu kigo nyiracyo adafite."

Yakomeje ati 'Rwiyemezamirimo ashobora no gutangira abaha amafaranga make ariko bakumvikana kuzabishyura andi aho gukora amakosa yagusha ikigo mu gihombo. Ikindi bataka n'imbogamizi y'igishoro gito, ariko nta mpamvu yo kugira imigabane yose y'ikigo 100% ufite amafaranga 100.000 Frw kandi hari undi munyamigabane ufite arenga ayo wahaho imigabane mugafatanya ikigo ariko igishoro kikaboneka ukagura ibikorwa n'inyungu ikaza ifatika."

Nyarwaya yongeyeho ko iryo huriro ryafashije ba rwiyemezamirimo kunguka ubwo bumenyi no kumenya ahatangirwa serivisi z'imari bakeneye ku buryo ibigo byabo bikura bigahanga imirimo myinshi itanga akazi bijyanye n'icyerekezo cy'Igihugu 2050.

Rukundo Benjamin washinze ikigo cyitwa Edupath Ltd gifasha abashaka kujya kwiga mu mahanga kimaze imyaka ibiri, yavuze ko yamenye ko ikigo kigitangira kiba gikeneye imbaraga ngo gikomere.

Ati 'Nk'urubyiruko, nasanze tuba dukwiye gusoma tugashaka ubumenyi bunyuranye, batwigishije no kwizigamira kandi tumenya ko tuba dukeneye ubwishingizi bw'ibyo dukora. Twamenye kandi ko no muri BDF mu gihe wateguye umushinga neza nk'urubyiruko baguha inguzanyo kandi udasabwe ingwate."

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gitera Inkunga Imishinga mito n'iciriritse (BDF), Munyeshyaka Vincent yavuze ko icyo kigo gihora cyiteguye gukorana n'urubyiruko, ariko ko asanga hari abagifite imbogizi y'inyota y'amafaranga kurusha guhanga imishinga.

Ati "Hari urubyiruko usanga rufite inyota y'amafaranga kandi ikigamijwe ni inzozi z'ibyo rushaka kugeraho rugahanga imishinga ikenera amafaranga azabafasha kubigeraho. Ikindi ni uko rugomba kumva ko umushinga ufata akanya kugira ngo ubyare inyungu, rukamenya kwihangana no kubura umutwe nyuma y'igihombo kuko mu burucuzi bibamo."

Yongeyeho ko hari umushinga wa miliyari 30 Frw wo gushyigikira ishoramari no kuzahura ubukungu mu myaka itanu uzajya utanga arenga miliyoni 5 Frw kuri rwiyemezamirimo.

Ku ikubitiro hari miliyari 5 Frw muri uwo mushinga zigiye gutangira gutangwa mu mirenge SACCO kuva muri Gashyantare kugeza muri Kamena 2025, aho yasabye abo ba rwiyemezamirimo bato kuzaka iyo nguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 8%.

Perezida w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse yagiriye inama ba rwiyemezamirimo bato kujya bategura serivisi z'amategeko bakenera mu gihe bategura imishinga yabo kuko benshi babagana bamaze kugera mu manza zikabateza ibihombo.

Iyi nama yitabiriwe na ba rwiyemezamirimo n'izindi nzego zitandukanye
Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro izajya iba buri mwaka
Rukundo Benjamin washinze ikigo Edupath Ltd gifasha abashaka kujya kwiga mu mahanga, yavuze ko ikigo kigitangira kiba kinakeneye ubwishingizi
Perezida w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse yasabye ba rwiyemezamirimo bato kujya bategura serivisi z'amategeko bakenera mu gihe bategura imishinga
Umuyobozi Mukuru wa Afri-Global Cooperation Program, Nyarwaya Shyaka Michael, yavuze ko ba rwiyemezamirimo bato baba bafite ubushobozi n'ubushake bwo gukora ariko ko bagomba gukorana n'abandi
Umuyobozi Mukuru w'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, Rwabukumba Pierre Celestin ari mu bitabiriye iyi nama
Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko icyo kigo gihora cyiteguye gukorana n'urubyiruko, ariko ko asanga hari abagifite imbogamizi yo gushaka amafaranga kurusha gukora
Bafashe ifoto y'urwibutso
Ba rwiyemezamirimo bato bagaragaje uko ibigo bashinze bihagaze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-rwiyemezamirimo-bato-beretswe-amakosa-yo-kwirinda-mu-micungire-y-ibigo-byabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)