Iki ni igihe cyiza cyo gusezera kuri Biden, abamukundaga bakamwifuriza ibihe byiza by'ikiruhuko cyane ko imyaka 82 y'amavuko atari iyo gukina, ni iyo kuruhuka. Ni imyaka yo kubona Isi mu bundi buryo, yo kumenya umuntu uwo ari we n'icyo ashoboye, yo kuvugisha ukuri no kwicuza, n'imyaka yo gusaza wemye aho kugenda wububa.
Politiki ye mu myaka ine ishize, yabaye akamaramaza ku bihugu birimo u Rwanda. Bitandukanye na manda yari ibanje ya Trump utaritaga kuri Afurika, twabonye Amerika yivuruguta mu bibazo bireba u Rwanda, irufatira ibihano by'iburyo n'ibumoso, bigeze ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, imera nk'isutse lisansi mu muriro.
Ibya Rusesabagina byo byabaye ibindi bindi, bigera n'aho Blinken ahaguruka i Washington DC. aza i Kigali gufunguza umuturage ucumbitse gihugu cye. Byaje kurangira bibaye, ariko ngira ngo u Rwanda rwashakaga ko amahoro ahinda, rwizeye ko yumvise isomo ry'ibibi bye, ariko yatinze kurenga imbibi za Kigali, ati nzaceceka ntagihumeka.
Biden n'abandi bayobozi ba Amerika, bazi neza ko ahazaza h'Isi hari mu biganza bya Afurika. Mu gihe ibihugu byinshi bikomeye ku Isi bifite ikibazo cy'abaturage, muri Afurika si ko biri. Bizagera mu 2050, Afurika ariwo mugabane utuwe cyane kandi n'abaturage bakiri bato mu myaka, ni wo uzaba wihariye umutungo kamere ukenewe mu bukungu bujyanye n'igihe n'ibindi.
Amerika n'ibindi bihugu iyo bibonye ibyo, nta gushidikanya bisanga Afurika ya none izaba itandukanye n'iy'ejo. Ni yo mpamvu mu mbwirwaruhame zabo, bumvikana bavuga ko ijwi rya Afurika rikwiriye kumvwa, ariko ibikorwa binyuranye n'imvugo.
Abasesenguzi ba politiki ya Amerika bavuga ko muri iki gihe, aribwo bwa mbere Amerika yabonye ko Afurika ari umugabane w'ahazaza, kandi ko politiki ya Amerika kuri Afurika idateze guhinduka keretse mu gihe ibiba kuri uyu mugabane bizaba biri kugira ingaruka ku bukungu n'umutekano w'iki gihugu.
Ubwo yajyaga ku butegetsi, Biden yavuze ko 'ashyize imbere umubano na Afurika'. Imvugo ye ihabanye n'ukuri, kuko mu myaka ine yamaze ku butegetsi, yakiriye abayobozi bake ba Afurika, yavuganye n'abayobozi bake kuri telefoni ba Afurika. Ibi ariko ntibyapfuye kwizana, Afurika yatangiye kubona ko ishobora kugira abandi bafatanyabikorwa batari Amerika.
Perezida wa Kenya ni we wigeze kuvuga ko ntacyo bivuze kwambuka inyanja ujya i Washington wagerayo ugapakirwa muri bisi nk'abana bagiye ku ishuri.
Mu ngendo Biden yakoreye muri Afurika, nta na rumwe rwari rugamije ineza y'uyu mugabane ahubwo zose zari mu nyungu za Amerika. Muri Angola aho aherutse, bivugwa ko yagiyeyo kuko iki gihugu cyabonaga ko u Bushinwa n'u Burusiya bikomeje kwigarurira ako gace.
Mu miryango mpuzamahanga, Biden yari yaravuze ko azafasha umugabane wa Afurika kugira ijambo yaba mu Kanama k'Umutekano ka Loni, muri Banki y'Isi no mu Kigega cy'Imari, IMF. Gusa agiye ibyo byose nta gikozwe. Igitangaje ni uko ibihugu biri mu kwaha kwayo, nka Mexique aribyo byabonye inkunga nini kurusha ibindi.
Imibare igaragaza ko umwaka ushize, Mexique yahawe amafaranga menshi na IMF aruta ayo iki kigega cyahaye ibihugu byose bya Afurika ubiteranyije, kandi ari igihugu kibarirwa mu cyiciro cy'ibifite ubukungu buri hafi ya byinshi bya Afurika.
Politiki ya Amerika usibye kuri Afurika ntiyabereye nziza n'ibindi bihugu by'Isi. Isize Ukraine ihindutse umuyonga nyuma y'uko iyishoye mu ntambara n'u Burusiya, isize ubukungu bw'u Burayi nabwo buri mu manga.
Biden asize ubukungu bw'u Budage, igihugu cya mbere mu Burayi gikize n'icya gatatu ku Isi, buzamuka ku kigero cya zeru. Imibare iheruka igagaza ko hagati ya Nyakanga na Nzeri 2024, bwazamutse ku kigero cya 0,1% mu gihe mu mwaka wari wabanje, bwari bwazamutse ku kigero cya 0,3%.
Imirimo irabona umugabo igasiba undi muri iki gihugu. Abantu barenga 5500 baziyongera ku bazabura akazi muri iki gihugu mu 2027, abakora mu nganda ni bo bazagerwaho n'ingaruka zikomeye.
Intambara y'u Burusiya na Ukraine, yatumye ibiciro bya gaz n'ingufu mu Budage, bizamuka ku kigero cya 40%.
Mu Bufaransa naho ntibukikera. Amafaranga leta ikoresha akomeje kuzamuka kurusha ayinjira, ndetse byatumye uwari Minisitiri w'Intebe, Michel Barnier, yeguzwa. Guverinoma imaze guhinduka inshuro eshatu kubera ibibazo by'ubukungu.
U Butaliyani naho ni uko. Mu 2024, umutungo mbumbe wabwo wazamutseho 0,6% uvuye kuri 0,7%.
Ku ngoma ya Biden, nibwo Amerika yasomborokeje bikomeye u Bushinwa kubera Taiwan ivuga ko atari agace k'u Bushinwa, nibwo Ukraine yanze gusinya amasezerano yari gutuma intambara itaba hagati yayo n'u Burusiya, icyo gihe murabyibuka, Biden yanyuze muri Boris Johnson, abuza Ukraine.
Iyi ntambara yagize ingaruka ku bihugu hafi ya byose by'Isi, yewe n'u Rwanda rurimo. Muribuka igihe mu Rwanda ingano zari idolari? Kubera iki? Intambara y'u Burusiya na Ukraine.
Usibye n'ibyo, Ukraine imaze gutakaza 20% by'ubutaka, yapfushije ingabo zirenga ibihumbi amagana. Mu Burasirazuba bwo hagati naho ntibukikera kabiri, intambara zabaye urudaca, Amerika yavuye no muri Afghanistan nyuma y'imyaka irenga 20 ishaka kugarura amahoro, ariko birangira nta kintu cyo igezeho.
Yatakaje asaga miliyari 2000$, ipfusha n'abasirikare 2.459 mu gihe abandi 20.769 bo bakomeretse. Ubu Aba-Taliban baragenzura igihugu mu gihe Amerika yari yagiyeyo ishaka kubakuraho.
Intambara zose yagiyemo mu minsi mike ishize, zari zigamije gushakira isoko intwaro zikorwa n'inganda zayo. N'ikimenyimenyi, intwaro Amerika yagurishije kuri Ukraine mu 2024, zifite agaciro ka miliyari 24$, mu gihe kuva mu 2023, imaze kugurisha izifite agaciro ka miliyari 17,9$ kuri Israel.
Byageze kuri Afurika, ivanjili iba ishingiye ku bitsina
Politiki, dipolomasi n'ubufasha mpuzamahanga Amerika iha ibihugu bya Afurika, byashyize ingufu mu bijyanye no kwigisha ibijyanye n'imibonano mpuzabitsina.
Miliyari nyinshi z'amadolari zakoreshejwe muri iyi gahunda. Urugero muri Afurika y'Epfo, Amerika yateye inkunga ibikorwa ndetse n'imfashanyigisho zirimo imyemerere ihabanye n'iy'Abanyafurika.
Muri izo mfashanyigisho, harimo nk'aho abana biga mu wa kane w'amashuri abanza, bigishwa ko 'bashobora kuvuka mu mubiri udakwiriye', ndetse basobanura igitsina nk'ikintu umuntu yiyumvamo bitewe na sosiyete.
Amasomo ajyanye n'imibonano mpuzabitsina yashyigikiwe na Amerika muri Afurika, harimo aho abwira abana ko bashobora kurigata ibice bimwe na bimwe by'imibiri yabo, avuga ku kwikinisha uri wenyine cyangwa uri kumwe n'uwo mukundana, kureba poronogarafi, gukora imibonano mpuzabitsina mu kanwa n'ibindi nk'ibyo.
Gahunda zimeze gutya, zageze no mu Rwanda muri Porogaramu ziterwa inkunga na USAID mu bitabo bigenewe abana, harimo ko abana bafite uburenganzira bwo 'kwinezeza'. Ni ibintu byigishwa mu bihugu bya Afurika, bitandukanye n'imyemerere, umuco n'imigirire yabyo, aho wasangaga ababyeyi bigisha abana babo ko bagomba kwifata kugeza bubatse ingo.
Inkunga n'ubundi bufasha Amerika igenera ibihugu cyangwa se indi miryango muri Afurika, yakunze kugongwa n'ayo mahame. Urugero rumwe ni urwo muri Kenya, aho umuryango umwe ushingiye ku myemerere, wavuze ko nyuma y'aho Biden abereye Perezida, wahamagawe na Ambasade ya Amerika muri Kenya, iwumenyesha ko urubuga rwa website rwawo rushingiye kuri 'Kirisitu cyane'. Kuva ubwo, uwo muryango wakuwe mu bahabwa ubutumire na Ambasade.
Ibihugu nka Uganda na Ghana byafatiwe ibihano mu by'ubukungu, bibura inkunga z'amahanga nyuma y'aho bifashe amategeko akumira abaryamana bahuje ibitsina, bimaze kugaragaza ko ahabanye n'umuco wabyo.
Abatemeranyije na Politiki ya Biden mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bahuye n'ibihano bikakaye. Ibihugu birenga 50 byafatiwe ibihano na Amerika kubera impamvu zitandukanye muri manda ya Biden. Ni umubare wikubye ugereranyije na manda ya Trump.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biden-si-njye-wahera