Biro ya Sena yaganiriye n'Abadepite bahagarariye u Rwanda muri EALA ku ngingo zirimo kurwanya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abadepite bahagarariye u Rwanda muri EALA barimo Fatuma Nyirakobwa Ndangiza, Kayonga Caroline Rwivanga, Harebamungu Mathias, Musangabatware Clement, Dr. Nyiramana Aisha, Uwumukiza Françoise, Rutazana Francine, Iradukunda Alodie na Bahati Alex.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuri uyu wa 14 Mutarama 2025, bugaragaza ko 'Abadepite bahagarariye u Rwanda muri EALA, bagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena, Visi Perezida Nyirahabimana Solina na Visi Perezida Alvera Mukabaramba. Ibiganiro byibanze ku ngingo zirimo ubufatanye mu guharanira inyungu z'u Rwanda muri EAC, no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.'

EALA igengwa n'ingingo ya cyenda y'amasezerano ashyiraho Umuryango wa EAC. Ni amasezerano yasinywe bwa mbere ku wa 30 Ugushyingo 1999, atangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 7 Nyakanga 2000.

Ibihugu bya Uganda, Kenya na Tanzania ni byo byatangiranye n'uyu muryango wa EAC nyuma hinjiramo u Rwanda n'u Burundi mu 2007, na byo birayemeza mu gihe Sudani y'Epfo yaje kwinjira muri uyu muryango mu 2016.

Nk'uko ayo masezerano abiteganya, buri gihugu gihagararirwa n'abadepite icyenda batorwa. EALA ifite intego zirimo gutora amategeko agenga uyu muryango, kugenzura ibikorwa bya za guverinoma ndetse no gukora ubuvugizi ku bibazo bitandukanye byugarije abaturage b'uyu muryango.

EALA kandi ijya impaka ikanatanga ibitekerezo ku ngengo y'imari y'uyu muryango ikenewe ndetse n'uburyo yakoreshwa, ikagenzura raporo zitandukanye z'ibikorwa by'uyu muryango ndetse ikanabitangaho ibitekerezo.

Inteko ya EALA igira komisiyo zitandukanye zirimo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'umutungo, ishinzwe amategeko n'amabwiriza, ishinzwe ubuhinzi, ubukerarugendo n'umutungo kamere, ishinzwe gahunda z'akarere no gukemura amakimbirane, ishinzwe itumanaho, ubucuruzi n'ishoramari.

Abadepite bahagarariye u Rwanda muri EALA baganiriye na Biro ya Sena



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biro-ya-sena-yaganiriye-n-abadepite-bahagarariye-u-rwanda-muri-eala-ku-ngingo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)