Bite by'abanyeshuri ba UR bavuga ko bahagarikiwe buruse kandi bagikomeje amasomo? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo banyeshuri bavuga ko mu 2023 ubwo gahunda yo kubaha mudasobwa zo kwigiraho ku nguzanyo yasubukurwaga na bo bazihawe nk'abandi ariko ngo bo baje kuzibwa n'abajura kandi barabimenyesha.

Umwe yagize ati 'Nabaga mu macumbi yo mu kigo haza kwinjira umuntu w'umugabo anyiba mudasobwa'.

Undi ati 'Nari ngiye muri siporo nyisigira umuntu wari untiye 'multisocket' yo gucomekaho ngarutse nsanga yagiye. Ibyo twabimenyeshieje mu kigo batwemerera ko bagiye kudufasha ariko nta cyo byatanze'.

Bavuga ko bakoze ibyo basabwaga byose haba mu buyobozi bwa kaminuza no mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, ariko birangira kaminuza ibashyize mu cyiciro kimwe n'abagurishije mudasobwa bahawe.

Ibyo ngo byaje gutuma bahagarikirwa inguzanyo ya buruse uhereye mu mwaka wa 2024, ndetse magingo aya bari gukora ibizamini bihishahisha kuko batahawe amakarita abibemerera.

Umwe mu biga muri UR Ishami rya Nyarugenge yavuze ko nyuma yo kwibwa izo mudasobwa basinyishijwe andi masezerano, avuga ko ubuze mudasobwa akurwa ku nguzanyo nyamara batabimenyeshejwe.

Ati 'Ntabwo bigeze batumenyesha mbere twagiye kumva ngo nidusinye andi masezerano hashyizwemo ibintu bishyashya kandi babishyizemo nyuma izo mashini twaramaze kuzibwa'.

Undi ati 'Amasezerano ntabwo yubahirijwe kuko tujya guhabwa mudasobwa ntabwo batubwiye ko uzayibura yaba yibwe cyangwa mu bundi azahita akurwa kuri buruse. Uyu mwaka bavuze ko tutagomba kwiga tutiyishyuriye amafaranga y'ishuri kandi imiryango yacu irakennye ntiyashobora kwishyura niyo mpamvu twasabye kwiga ku nguzanyo. Ubu nirirwa nguza amafaranga inshuti n'abavandimwe'.

Imananishimwe Justine ushinzwe guhuza ibikorwa muri UR Ishami rya Nyarugenge, yabwiye RBA ko habaye igenzura basanga hari banyeshuri babuze mudasobwa mu buryo bunyuranye ndetse babwirwa ibyo bagomba gukora, ariko bamwe banga kwitabira igenzurwa ryakozwe, bafatirwa ibyemezo.

Ati 'Twakoze igenzura abanyeshuri baza kutwereka mudasobwa bahawe dukora urutonde rw'abadafite mudasobwa ku mpamvu zitandukanye. Ariko hari bamwe batitabiriye iryo genzura tubaha n'amahirwe ya kabiri ntibaza. Nyuma twakoze urutonde rw'abanze kuza kwitabira iryo genzura. Ni ho havuye abo banyeshuri bahagarikiwe buruse kubera ko icyo kibazo kitakemutse'.

Imananishimwe yongeyeho ko bamenyesheje abo banyeshuri bakuwe kuri buruse ko uzaza akishyura amafaranga y'agaciro ka mudasobwa yari yarahawe azongera guhabwa inguzanyo yo kwiga.

Ibyo kandi binashimangirwa n'Inama y'Amashuri Makuru na Kaminuza igaragaza ko abo banyeshuri bigiza nkana kuko bamenyeshejwe ko batazasubizwa kuri buruse batishyuye izo mudasobwa, kandi ko ubu hari bagenzi babo bagera kuri 400 bamaze kuzishyura basubizwa kuri buruse.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bite-by-abanyeshuri-ba-ur-bavuga-ko-bahagarikiwe-buruse-kandi-bagikomeje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)