Ni igikorwa cyatekerejwe bwa mbere n'abana biga mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye (middle school), bagishyikiriza ubuyobozi bw'ikigo na bwo burabashyigikira, kikaba cyabaye ku ya 16 Mutarama 2025.
Aba banyeshuri baganirijwe kuri amwe mu mateka yaranze u Rwanda, barasangira kandi bifurizanya umwaka mwiza wa 2025.
Umwana wahagarariye abandi yavuze ko nubwo mu ishuri biga amateka yaranze u Rwanda, baba bagomba no gusura abayabayemo bakabaganiriza kandi ngo bibafasha kurushaho kuyacengera.
Ati 'Twe mureba hano duhagarariye abanyeshuri barenga 2000 biga muri Green Hills Academy, ku ishuri tugira amahirwe yo kwiga amateka yaranze igihugu cyacu, nubwo turi bato tutari duhari ariko uyu munsi kuba turi hano imbere yanyu ni ikimenyetso cy'uko twe abakiri bato tubafata nk'ababyeyi, ba sogokuru na ba nyogokuru bacu.'
Umubyeyi w'Intwaza, Mukandamage Dorothée, yashimiye abayobozi b'ishuri bahisemo kujya gusura uru rugo, abasaba gufatira urugero kuri Perezida Kagame ukora ibikorwa by'indashyikirwa mu guteza imbere u Rwanda nta wusigaye inyuma.
Ati 'Dukunda abana cyane, dukunda kuganira namwe, iyo tubonye muje turishima cyane, bitwereka ko tutari twenyine, nubwo tudafite abo twikuriye mu nda ariko turabafite, ubu ntacyo tubuze icyo dukeneye igihugu cyacu kirakiduha, kandi namwe umusanzu wanyu turawubona.'
Yongeyeho ati 'Bana bacu rero mwigire gutsinda, muharanire kuzatera imbere no gutera mu kirenge cy'abababanjirije, murebe umukuru w'igihugu uko akora, uko abayobozi bakorana inama abagira namwe muzazifate mukomeze mugendere mu nzira zizira amacakubiri.'
Umuyobozi w'icyiciro rusange cy'ayisumbuye muri Green Hills Academy, Flavia M. Owambo, yashimiye ubuyobozi bwatekereje kuri aba babyeyi ndetse n'abagize uruhare muri iki gikorwa, avuga ko nubwo ikigo cyigisha gahunda y'amasomo mpuzamahanga ariko cyigisha n'amateka yaranze u Rwanda kugira ngo n'abo mu gihe kiri imbere bazayasigasire bayazi.
Ati 'Nyobora abana bafite imyaka 11 kugeza kuri 14, nubwo ari bato tubigisha amateka u Rwanda rwanyuzemo, rimwe na rimwe bakanayasobanurirwa n'ababyeyi babo ariko ibyo ntibiba bibahagije ni yo mpamvu turi hano kugira ngo tuganire n'aba babyeyi kugira barusheho kumenya byinshi.'
Yashimiye kandi ubuyobozi bwagize uruhare kugira ngo iki gikorwa kigerweho, anavuga ko bitarangiriye aha ahubwo bazasura n'abandi babyeyi batuye mu ngo zo mu bice bitandukanye by'igihugu.
Ati 'Ndashimira kandi ubuyobozi bwacu bw'u Rwanda, na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu kuba babahora hafi, kuri twe ntibirangiriye aha, ahubwo turateganya no kujya gusura izindi ngo zatujwemo Intwaza.'
Urugo rw'Impinganzima rwa Bugesera rwatujwemo Intwaza kuva muri Nyakanga 2018. Ubu rutuyemo ababyeyi 68, barimo abakecuru 62 n'abasaza 6.
Amafoto: Habyarimana Raoul