Umubyeyi wa Bushali yitabye Imana mu masaha asatira Saa Sita z'ijoro kubera uburwayi butaratangazwa. Yanditse ati "Oya, Mama nkunda winsiga". Mu 2022 ubwo Bushali yari kuri Radio Rwanda yabajijwe ibijyanye n'imyizerere ye asubiza agira ati "IZUBA, UKWEZI na MAMA". Ibi bikwereka uburyo yakundaga cyane Mama we.
Bushali uri mu baraperi bubashywe mu muziki nyarwanda, yari amaze iminsi mu byishimo byo kwibaruka ubuheta ndetse yanasohoye Album mu mwaka ushize yise "Full Moon". Bushali ni izina rimaze igihe mu matwi y'abanyarwanda ndetse no mu Karere.
Iyo urebye urwego rw'umuziki we n'ibihangano bye, hari abadatinya kuvuga ko urwego ari ho kuri ubu rugereranywa n'urwa bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye ku mugabane wa Afrika no mu Karere u Rwanda ku bw'ibikorwa bitandukanye by'umuziki agenda akora.
Ubutumwa bw'akababaro Bushali yanyujije ahatambutswa ubutumwa bw'amasaha 24 (Story) ku rukuta rwe rwa Instagram
Bushali ari mu gahinda ko kubura umubyeyi