Bwa mbere Muyango yakoze indirimbo ya Gospel... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo nka 'Karame Uwangabiye' yasohoye iyi ndirimbo kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025. Yumvikana nk'isengesho rye, ariko yifuza ko yaba nk'isengesho rya buri munyarwanda cyane cyane muri iki gihe cyo gutangira umwaka mushya wa 2025. 

Umujyanama we, Didier Kananura yabwiye InyaRwanda ko Muyango yahimbye iyi ndirimbo agamije gushima Imana ndetse yifuza ko yaba ubutumwa bwa buri munyarwanda 'muri uyu mwaka dutangiye'.

Ati 'Umwaka ushize Muyango yaciye mu bibazo by'ubuzima, aho yarwaye kugeza ubwo agiye hanze. Kuba yarosoje umwaka, akabasha kwifuriza umwaka mushya muhire Abanyarwanda, yagombaga no kubatura indirimbo nkiriya, ishima Imana kandi yifuza ko yaba isengesho rya buri munyarwanda. Kugirango tumenye ko Imana ariyo mucyo wacu, inaturiza, igatuma tubaho, tumera neza.'

Iyi ndirimbo ibaye iya Kabiri Muyango ashyize hanze, nyuma ya Album ye ya Kane 'Imbanzamumyambi'. Kuko, yaherukaga gushyira ku isoko indirimbo yise 'Intsinzi' yahimbye ari mu Bubiligi, mu rwego rwo kwishimira uko amatora y'Umukuru w'Igihugu yagenze, anishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame.

Didier Kananura yavuze ko ubwo Muyango yari mu Bubiligi yivuza, ni nabwo yakoze iyi ndirimbo 'Ni wowe' yo gushima Imana yabanye nawe mu burwayi, ahitamo kuyishyira hanze mu ntangiriro z'uyu mwaka, nk'isengesho rye, ndetse n'isengesho ry'abanyarwanda bose muri rusange.

Kananura yavuze ko muri uyu mwaka Muyango azashyira hanze indirimbo nyinshi zizaba zigize Album ye Gatanu ndetse n'izindi. Ati 'Iyo wumvise iyi ndirimbo, wumva ko irimo ubutumwa bugenewe buri wese, ni ubutumwa burimo kumenya Imana ku giti cyawe.'

Ni ubwa mbere Muyango akoze indirimbo ya 'Gospel' kuva mu myaka irenga 30 ari mu muziki. Wumvise iyi ndirimbo wagirango Muyango yagiye mu rusengero yakira agakiza, ariko naho bihuriye, ahubwo yumvikanishije ko mu burwayi bwe, yageze igihe agira aho ahurira n'Imana byatumye yandika iyi ndirimbo mu rwego rwo kuyishimira.

Ati 'Ntabwo yagiye mu rusengero ngo amanike ibiganza cyangwa ngo ahindure idini, ahubwo yashimye Imana. Ni ubwa mbere koko mu mateka ye asohoye indirimbo ya 'Gospel'.

'Bujya umwanditsi n'umuhanzi nka Muyango aba yandika indirimbo nyinshi zimwe zigasohoka, izindi ntizisohoke, ariko bitewe n'ibihe yari arimo nibwo yabonye ko bikwiye ko uyu mwaka asohora indirimbo ya 'Gospel'. Ariko ntawamenya, wabona uyu mwaka asohoye n'izindi, ariko kuri Album iyi n'iyo ya 'Gospel' gusa iriho.'

Iyi ndirimbo 'Ni wowe' mu buryo bw'amajwi yakozwe na Didier Touch, ni mu gihe amashusho (Video) yakozwe na Vyper.

Muyango atangaje ko ikorwa rya Album ye ya Gatanu, mu gihe mu Ukuboza 2023 yasohoye Album ya Kane yise ''Imbanzamumyambi' iriho indirimbo 12 nka: Karame Uwangabiye yaririmbiye Perezida Kagame, Umwiza w'u Rwanda yaririmbiye Madamu Jeannette Kagame, Ibirumbo, Nyirabashana, Mwiza wanjye, Iyizire Ibuhoro, Indahiro, Sibira, Izihirwe, Batamuriza, Cyo ni mumurebe hamwe na Teka Ikobe. 

Muyango yatangaje ko ari gukora kuri Album ye ya Gatanu, nyuma ya Album ya Kane yamuritse mu 2023

Muyango asobanura ko indirimbo ye 'Ni wowe' ari ishimwe rye mu Mana, ndetse n'iya mbere akoze ya 'Gospel' 

Muyango aherutse guhabwa igihembo cy'umunyabigwi mu muziki muri 'Music in Africa'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI WOWE' YA MUYANGO




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151130/bwa-mbere-muyango-yakoze-indirimbo-ya-gospel-ayikubira-kuri-album-nshya-video-151130.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)