Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa 10 Mutarama 2025, ubwo yagezaga ubutumwa ku bari bitabiriye ibirori ndangamuco ngarukamwaka bibera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Biba bigamije kwiga amateka n'umuco bya buri gihugu hagamijwe kumenyana no kwisanzuranaho nk'abantu baba bigira hamwe amasomo ya gisirikare. Bibaye ku nshuro ya 12.
Ni ibirori bitegurwa n'abofisiye bakuru b'abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye biga muri iri shuri. Kuri iyi nshuro hari abo ku Mugabane w'Afurika n'uwa Aziya.
Brig Gen Andrew Nyamvumba, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko 'Mu murongo w'akazi kacu, kumva no kubaha itandukaniro ry'umuco ni ingenzi cyane. Ibyo bituma dukora neza kandi bigakomeza ubumwe hagati yacu. Umuco ugira uruhare mu kugena imyitwarire yacu,'
'Ni ingenzi ko twakira neza iyi myumvire, kugira ngo hashyirweho umwuka mu rwego rwa gisirikare utuma twubaha kandi tugaha agaciro buri wese mu ngabo hatitawe ku mateka ye.'
Bimwe mu byamuritswe muri ibi birori harimo indirimbo n'imbyino, imyambarire, ibiryo n'ibinyobwa bya gakondo ndetse n'ibikorerwa mu nganda.
Umu-ofisiye mukuru mu banyeshuri bose bari gukurikirana amasomo muri uyu mwaka, Col Dr. Dany Gatsinzi, yashimiye ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda k'ubw'umuhate mu guteza imbere uburmenyi mu bya gisirikare, imyitwarire myiza no kumvikana hagati y'abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye.
Yavuze ko bibatera umurava wo gukora cyane kandi bikaba umusingi wo gukomeza umubano n'ubufatanye hagati y'ibihugu.
Yagize ati 'Umuco ntugomba gufatwa nk'imyidagaduro gusa, ahubwo ni uburyo bukomeye buduhuza, cyane cyane nk'abo mu nzego z'umutekano. Gusangizanya umuco bidufasha kumva neza bagenzi bacu, bigakomeza ubucuti bwacu, kandi bigashyiraho umusingi w'umubano urambye mu nyungu z'ibihugu byacu,'
'Ugutandukana k'umuco ntigukwiye kuba inzitizi ahubwo bikwiye kuba ibiduha imbaraga. Bidufasha guharanira kumva itandukaniro ryacu, kwigiranaho, no gushyiraho uburyo buduhuza.'
Abanyeshuri bari gukurikirana amasomo ya gisirikare muri uyu mwaka ni 108 baturutse mu bihugu 20 byo muri Afurika na Aziya ihagarariwe n'umu ofisiye mukuru wo muri Jordanie. Muri rusange abanyamahanga barimo ni 26 abandi ni Abanyarwanda.
Muri aba Banyarwanda harimo babiri bo muri Polisi y'u Rwanda, RNP, na babiri bo mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, RCS.
Muri rusange aba bofisiye bari guhabwa amasomo, bari mu cyiciro [intake] cya 13 kizarangira muri Kamena 2025. Bamara umwaka umwe bakurikirana aya masomo.
Ubushobozi bwiri shuri bwarongerewe kuko mbere ryari rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 48 gusa, ariko ubu ryakira abagera ku 108.
Amafoto: Kwizera Remy Moses