Claudine DeLucco Uwanyiligira wabaye Umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwanyiligira yabaye Umuyobozi wungirije wa RBA kuva mu 2013 ubwo yari yungirije Arthur Asiimwe wari Umuyobozi Mukuru. Icyo gihe ni we wari ushinzwe gukurikirana amashami ashinzwe ibijyanye n'igenamigambi, imari, ubukungu, imenyekanishabikorwa, abakozi n'imiyoborere.

Ni inshingano yavuyeho mu Ugushyingo 2021.

Kuva mu 2023 yakoraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakoraga mu kigo cyitwa Global Solutions Agency LLC ashinzwe ubugenzuzi mu mishinga ireba Afurika na Caraibes.

Bivugwa ko yapfiriye mu Rwanda aho yari amaze iminsi mike.

Claudine DeLucco Uwanyiligira yitabye Imana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/claudine-delucco-uwanyiligira-wabaye-umuyobozi-wungirije-wa-rba-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)