Ibi bikozwe mu rwego rwo kunganira iterambere ry'u Rwanda mu kongera imari yo gushyigikira imishinga y'iterambere rirambye. Ibi kandi bihuriranye n'izamuka ry'ubwitabire bw'abashoramari muri ubu bwoko bw'impapuro mpeshamwenda ku isoko ry'imari n'imigabane, cyane cyane ko abashoramari barushaho gusobanukirwa ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere.
Isoko ry'imari n'imigabane ritanga umusanzu mu kubaka ubukungu burambye mu Rwanda kandi rikora nk'urubuga ruhuza abashoramari n'abakeneye imari, bigatanga umusaruro ufatika mu iterambere ry'igihugu.
Aya mabwiriza yatangajwe atanga urubuga ku bigo bitandukanye rwo gushyira hanze izo mpapuro mpeshwamwenda kugira ngo babone imari yo gushyira mu bikorwa imishinga y'iterambere rirambye.
Aya mabwiriza kandi yuzuzanya n'amategeko n'andi mabwiriza asanzwe agenga imikorere y'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Isoko ry'Imari n'Imigabane, Thapelo Tsheole yagize ati 'Aya mabwiriza ajyanye no gushyira ku isoko ry'imari izo mpapuro mpeshwamwenda zita by'umwihariko ku iterambere rirambye zubahiriza amahame mpuzamahanga abigena. Kandi twizeye ko azatanga umusanzu mu gufasha abikorera ndetse na Leta kubona imari y'igihe kirekire.'
Isoko ry'imari n'imigabane rifite uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda binyuze mu kongera ishoramari, gushyigikira ibikorwaremezo, guteza imbere ubucuruzi no kureshya abashoramari mpuzamahanga. Uko isoko ry'imari rikomeza gukura, ni nako rizafasha mu kubaka ubukungu bw'igihugu burambye.