
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Liberia ari yo ifite abaturage benshi bashaka kwimuka, aho 76% by'abaturage bayo batangaje ko bifuza kuva mu gihugu, ikurikirwa na Sierra Leone ifite 75%. Ibindi bihugu bifite umubare munini w'abaturage bashaka kwimuka ni Ghana (65%), Congo-Brazaville (54%) na Nigeria (51%).
Iri suzuma ritanga amakuru yihariye ku bijyanye n'imigendekere y'ubwiyongere bw'abashaka kuva muri Afurika, rishyira ahagaragara imbogamizi zituruka ku bukungu, umutekano muke ndetse no gushaka amahirwe menshi mu bihugu by'amahanga nk'imwe mu mpamvu zishobora kuba zitera ubwo bwiyongere.
Dore urutonde rw'ibihugu 10 bya mbere muri Afurika bifite umubare munini w'abaturage bashaka kwimuka:
1. Liberia - 76%
2. Sierra Leone - 75%
3. Ghana - 65%
4. Congo Brazzaville - 54%
5. Nigeria - 51%
6. The Gambia - 50%
7. Comoros - 48%
8. Togo - 45%
9. Eswatini - 45%
10. Guinea - 44%
Ibi byarateje impaka ku ngaruka mbi bishobora kugira ku bukungu bw'ibi bihugu.