Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa 14 Mutarama 2025, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro African School of Governance, izaba ifite icyicaro i Kigali mu Rwanda.
Dr. Kaberuka yavuze ko ubwo yari akiva ku buyobozi bwa BAD mu 2015, yigiriye inama yo kujya kwiga mu ishuri rimwe ry'imiyoborere mu gihugu kimwe cyo mu Burengerazuba bw'Isi atashatse gutangaza, kuko ibyo bamwigishaga nta mumaro n'umwe byari kumumarira mu gufasha mu iterambere rya Afurika.
Yagize ati 'Nakoze ikosa rikomeye nicuza mu gihe cyose namaze mu mirimo itandukanye, ubwo nari nkiva ku buyobozi bwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, nigiriye inama yo kumara imyaka ibiri mu ishuri ry'imiyoborere ryo mu Burasirazuba bw'Iisi, rizwi cyane, ntabwo ndiburivuge, nyuma y'umwaka umwe nari maze kubibona neza ko nafashe icyemezo kitari cyo, ndavuga nti aha si ho nkwiye kuba ndi,'
'Kuko ni ahantu ujya, haba hazanywe abanyeshuri b'Abanyafurika b'indashyikirwa, hanyuma mwagerayo ibyo babigisha ni ukubera ngo aba ni bo turi bo, uku ni ko dukora ibintu byacu, turi aba mbere ku Isi, ni uko rero namwe mugende iwanyu mukore ibintu nk'uko tubikora, bizagenda neza, ibyo rero sinari kubyihanganira, nahisemo kurisezera nishimye.'
Mu kwishimira ko ishuri rya African School of Governance rigiye gutangira gukora, Dr. Kaberuka yavuze ko mu byitezwe kuri ryo, ari uko rizaba ari ishuri ritagamije kureba ibyakozwe nabi bikwiye gukorwa neza, ahubwo ko rikwiye kuba rireba uburyo ryagira uruhare mu kugena uburyo bw'imiyoborere bushya bushobora kugirira umumaro Isi muri rusange.
Ati 'Ikibazo cy'ubuyobozi n'imiyoborere ntabwo ari ikibazo cya Afurika gusa, ndatekereza ko kuri ubu Isi ifite ikibazo gikomeye mu bijyanye n'ubuyobozi n'imiyoborere, ntabwo ari ikibazo cya Afurika,'
'Yego dufite ibibazo bya ruswa, amakimbirane, ubuyobozi bubi n'ibindi, ariko ndi umwe mu bantu badapfa kwemera ko ibibazo by'imiyoborere dufite bitandukanye n'ibyo tubona muri Amerika y'Amajyepfo cyangwa Aziya cyangwa mu Burasirazuba bwo Hagati, u Burayi, yewe na Amerika ya ruguru.'
Yavuze ko abagiye batekerereza Afurika kuva kera bagiye basa n'abareba uruhande rumwe, avuga nko mu myaka ya za 1960 iyo ubaza icyo Afurika ikeneye, bakubwiraga ko Afurika ikeneye amafaranga, ari na ho havuye ibitekerezo byo gushinga imiryango mpuzamahanga yari igamije guha Afurika icyo gishoro.
Yongeyeho ati 'Ubwo narindi kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza, imvugo zari zarahindutse, bavugaga ko Afurika idakeneye amafaranga gusa, ahubwo ko ikeneye politiki nziza [...] yego twari dukeneye politiki nziza, ariko ni nde ushyiraho izo politiki? Ubwo narangizaga gukorera impabumenyi y'ikirenga, imvugo na none zari zarahindutse, ikibazo nticyari kikiri politiki nziza, ahubwo cyari ubushobozi bwo kuzishyira mu bikorwa,'
'Ndabyemera ko twari dukeneye amafaranga [igishoro], twari dukeneye politiki, twari dukeneye n'ubushobozi bwo kuzishyira mu bikorwa. Ubwo natangiraga imirimo, hari imvugo nshya na none ivuga ngo, noneho dukeneye imiyoborere, hanyuma dukeneye n'inzego zihamye.'
Yavuze ko ibyo byose, yaba igishoro, politiki, ubushobozi ndetse n'imiyoborere, bikenewe, ariko Abanyafurika bakaba ari bo bakwiye kugena uko bigomba kuba bimeze.
Ati 'Reka ntitwubakire ku bitekerezo bivuga ko Afurika yihariye ibibazo mu miyoborere cyangwa mu buyobozi. Hari ibintu byinshi biri kuba hirya no hino ku Isi, hanze ya Afurika, twese dukwiye gukorera hamwe kugira ngo duhindure, cyangwa tugire uruhare mu guhindura.'
Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere ryitezweho kuzatyaza abayobozi bazabasha gukemura ibibazo bikigaragara mu miyoborere ya Afurika.
Amosomo iri shuri rizajya ritanga ni ay'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'Imiyoborere arimo Master of Public Administration [MPA], Master of Public Administration in Natural Resource Governance [MPA-NRG] na Master of Public Administration in Human Development [MPA-HD].
Hazajya hatangwa kandi amahugurwa y'igihe gito ku bashaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n'imiyoborere.
Ryitezweho kuzatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n'imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare kuri ejo hazaza.